Uwari gitifu w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretse bagarutse mu rukiko barega inzego za Leta RIB,Polisi na Parike kubafunga binyuranyije n’amategeko.
Abaregwa ntibagaragaye mu rukiko.Ku itariki ya 10 Kamena 2020 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko abo barekurwa bakajya baburana bari hanze ku byaha baregwaga byo gukubita no gukomeretsa abaturage babiri.
Bakirekurwa kuri uwo munsi bahise bongera gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa.
Kuri uyu wa 18 Kamena isaha y’isacyenda mu rukiko rukuru rwa Musanze Sebashotsi na bagenzi,mu myambaro yabo isanzwe bafunze amapingu bageze mu rukiko n’ababunganira babiri barega inzego z’ubuegnzacyaha na parike kubafunga binyuranyije n’amategeko.
Aba ngo batinze guhabwa icyemezo cy’urukiko, Itegeko rigenga imiburanishirize mu ngingo yaryo
ya 151 rivuga ko ntawemerewe kuvuguruza ibyemezo by’umucamanza uwariwe wese niyo
yaba ari inzego za Leta,keretse gusa binyuze mu mwanzuro w’inzego z’ubucamanza bwisumbuye ku rukiko
rwa mbere rwafashe uwo mwanzuro.
Aha,perezida w’iburanisha yabajije abaregwa niba gereza itarabahaye impapuro zibarekura by’agateganyo bavuga ko bazihawe.Perezida ati: “Niba byarabayeho,mwararekuwe mwongera gufungwa.”
Sebashotsi na bagenzi be bavuze ko ubwo barekurwaga n’urukiko bahise bafatwa na RIB bakiri mu mbago za gereza bityo ko bo bakibara ko bagifunzwe kuko icyemezo cyatangajwe n’urukiko ariko bo ntibabasha kurenge gereza.
Ku kijyanye na ruswa ubushinjacyaha buvuga batanze,abaregwa bavuga ko ari ibinyoma.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bahaye umuntu utazwi ruswa ngo ayishyire ise w’abana bakubiswe n’abaregwa.
Abaregwa bo bavuze ko nta kimenyetso kibahamya iyo ruswa kandi ko ari igihimbano.bongeyeho ko niba koko ihari hubahirizwe itegeko rivuga ko uwatanze ruswa n’uwayakiriye bose bahanwa kimwe bityo hafungwe n’uwayihawe.
Uwunganira Sebashotsi mu mategeko Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel yavuze ko kwiregura kwe kutagamije gufungisha abandi.Ati: “ibi simbivugira kugirango
hafugwe abantu benshi ahubwo nadabivuga kugirango ngaragaze ko ibyo badushinja ari ibihimbano
ahubwo barashatse kuburizamo icyemezo cy’urukiko bityo rero tukaba dusaba urukiko ko rwakiwgana
ubushishozi ikirego cyacu.”
Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel yasobanuraga ko bagifungiwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa kandi urukiko rwarabarekuye by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko badafunzwe binyuranyije n’amategeko kuko ibyaha bafungiwe binyuranye n’ibyabanje.
bwavuze ko aho bafatiwe atari ikibazo kuko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufite ububasha bwo gufatira umuntu ukekwaho ibyaha aho rumuboneye.
Ku kijyanye n’ibyaha bya ruswa,ubushinjacyaha bwavuze ko RIB ikiri mu iperereza ko izagaragaza ibimenyetso nyuma yo kubikusanya.
Sebashotsi na bagenzi be bavuze ko bafunzwe na komanda wa sitasiyo ya police ya Muhoza,ukuriye RIB ku rwego rw’akarere ka Musanze ndetse n’umushinjacyaha ku rwego rw’isumbuye rwa Musanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni urubanza rwagombaga kuba rwaburanishijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ariko rwimurirwa ku isaha ya saa munani ariko nabwo ruza gukererwa kuko rwatangiye saa cyenda n’igice z’igicamunsi.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwapfundikiye urubanza ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba rumenyesha ababuranyi bose ko ruzasomwa kuwa kabiri, tariki ya 23 Kamena 2020 saa cyenda z’igicamunsi.
UWIMANA Joseline