Mu ishuri ry’incuke rya Muko (ICDLC), rihererye mu murenge wa Muko mu Karere ka Musanze haravugwa ubujura bikekwa ko bwaba bwarakingiwe ikibaba n’umwe mu bakozi b’iri shuri.
Hagati yo ku wa 30 Mata 2022 no ku wa 4 Gicurasi 2022, bikekwa ko ariho ubujura bwabereye muri Muko ICDLC (Integrated Community Development Learning Center) bwabaye.
Umwe mu bakozi bakorera muri iki kigo avuga ko ubujura bwabereye mu kigo cyabo budasobanutse.
Yagize ati “Kuwa Gatanu twese twaratashye, ku wa Mbere hari konji y’Irayidi y’Abayisilamu nta muntu wageze aha, uretse umuzamu waharariraga, no ku wa kabiri habaye konji. Twatunguwe no kugera hano kuwa Gatatu umuyobozi w’ikigo atubwira ko ku wa mbere yahageze agasanga abajura bibye ikigo.”
Uyu mukozi akomeza agira ati “Mu byukuri ubusanzwe biriya biro bya Diregiteri umujura yafunguye, nko mu mezi 6 ashize urufunguzo rumwe rwaho rwari rwaratakaye. Diregitirisi wari uhari mbere y’uko asezera ku kazi yabisobanuriye Munyakabaya Xavier, hanyuma bafata umwanzuro ko bagiye kujya bahakingisha iserire n’ingufuri bakeka ko uwarutoraguye yazaza kurwibisha. Hari haciye iminsi bafungisha ingufuri n’iserire.”
Akomeza agira ati “Ku wa Gatanu mbere y’uko dutaha Diregiteri yakuye ingufuri ku biro bye ayifungisha aho bari biriwe bapakururira amata y’abana. Iyo ngufuri twese twari tubizi ko yunganira iserire ku bw’umutekano w’ibiro by’Umuyobozi wacu.”
Bivugwa ko Munyakabaya Xavier uyobora iri shuri rya ICDLC Muko, ku munsi wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi ari bwo yambwiye abakozi b’ikigo ko bafunguye ibiro bye bakiba barangiza bakongera bagafunga.
Amakuru RWANDATRIBUNE yamenye, avuga umwe bakozi bari bafashwe na RIB utarashatse kugira icyo adutangariza yari yamurekuye, ndetse yasubiye mu mirimo ye, mu gihe umuzamu w’iri shuri agifunze ndetse akaba yaramaze gusimbuzwa undi byihuse.
Hari uruhande rw’abakozi badashyira amakenga iby’ubu bujura cyane ko bose bahuriza ku kuba umuyobozi w’iri shuri yaragize uburangare nyuma yo kumubwira ko hari imfunguzo zabuze.
Umwe muri bo yagize ati ”Umuntu waje mu biro bya Diregiteri arakaze, Diregiteri yatubwiye ko bamwibye Mudasobwa n’indi mashini yempurima impapuro n’akandi kuma gato ntibuka izina ryako. Ariko icyadutangaje ni uko Diregiteri yatubwiye ko bibye ibyo byose basiga ibihumbi magana atanu (500 000Frw) byari biri mu kabati. Urumva umujura watinye amafaranga agahitamo kwikorera ibiremereye ni umujura koko.”
Mu gushaka kumenya byinshi kuri ubu bujura, RWANDATRIBUNE yavuganye n’Umuyobozi w’ikigo, Munyakabaya Xavier, atubwira ko ahuze ko ari munama aza kuboneka nimugoroba. Isaha yaduhaye igeze twongeye kumuhamagara atubwira ko akiri mu nama. Ku munsi ukurikira tumuhamagaye yanze gufata Telefone.
Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry ku murongo wa telefoni ntiyitaba, tunamwandikiye ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.
Charlotte ELICA
RWANDATRIBUNE.COM