Bamwe mu bacurururizaga mu isoko ry’ibiribwa rya Kariyeri bakaza kwimurirwa mu iskoko rishya rya GOICO bakomeje kwinubira imisoro bacibwa iri hejuru cyane itajyanye n’ubushobozi bwabo bakavuga ko bamwe bahombye hakaba n’abo byaviriyemo guhagarika ubucuruzi bagiye gufashwa n’inzego z’ubuyobozi.
Kubwimana Theogenie yacuruzaga inkweto ariko kurubu ntagicuruza kubera guhomba. Yagize ati “twacururizaga muri Kariyeri dusora ibihumbi bitandatu nyuma batuzanye hano imisoro yarazamutse kuburyo ubu yikubye kabiri Kandi baradushyize hajuru muri etaje ya Kane kubona abakiriya biragora umuntu yatahaga ntacyo acyuye bituma besnhi duhombo ubu gewe naratashye kuko ntakindi nakora”
Uwimana Agnes nawe acuruza inkweto.Yagize ati “aha hantu turi nta mukiriya tubona habe namba kuko twagiye hejuru ntawe uhagera n’ayo gusora ntituyabona kuko imisoro irahenze birenze aho twacururizaga hano abenshi bagenzi bacu baratashye,tugize amahirwe bakatugabanyiriza imisoro twakora”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze madamu Nuwumuremyi Jeanine avuga ko bagiye gukurikurana icyo kibazo bakareba uko bafasha abo bacuruzi niba bagabanya imisoro kugira ngo nabo bakore biteze Imbere.
Yagize ati “niba Koko icyabahombeje ari imisoro ihanitse kubera isoko bakoreramo tuzabareba tuganire kuri icyo kibazo maze turebe uko cyakemuka maze bakomeze ubucuruzi bwabo ariko bo kureka gukora kuko bajyanwe aho badafitiye ubushobozi.”
Aba bacuruzi bavuga ko bafunze imiryango kubera imisoro ihambaye ni abahoze bacururizaga mu isoko rya Kariyeri cyane cyane abacuruza inkweto kuko aribo bahakuwe kubera ko ryagizwe iry’ibiribwa gusa .
Isoko rya GOICO ni isoko rubatse ku buryo bwa kijyambere rikaba rimaze igihe gisaga umwaka rikorwamo.
UWIMANA Joselyne