Abaturage bashinja Ubuyobozi bw’Akarere kurebera kugeza ubwo Kandagirukarabe zagiye zikurwaho ahahurira abantu,Ubuyobozi bw’Akarere bwo buti abaturage baradohotse ku ngamba zo kwirinda Covid19.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, Akarere ka Musanze ni ko kafatiwe ibyemezo bitandukanye n’ibyafashwe ahandi mu gihugu, nyuma y’uko mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bwagaragaje ko mu bantu bapimwe mu mujyi wa Musanze, 13% basanze baranduye COVID-19.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko ibyemezo byafatiwe Akarere ka Musanze bijyanye n’uburyo ubwandu bwagiye bwiyongera muri ako Karere umunsi ku wundi, agaruka ku bushakashatsi bwa MINISANTE bwagaragaje ko mu bantu bapimwe muri uwo mujyi 13% basanganywe ubwandu bwa COVID-19.
Yagize ati “Muri iyi minsi twakoze ubushakashatsi ku bantu batandukanye mu bice bitandukanye dusanga Musanze ifite umwihariko ku bwandu buri hejuru cyane, ugereranyije bugeze nko ku gipimo cya 13% by’abantu bapimwe. Ufashe abantu batandukanye hariya mu muhanda bivuze ko ubwandu buri ku rwego rurenze ahandi hose mu gihugu”.
Ese invo n’invano y’iki kibazo n’iyihe?
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune Madame Nuwumuremyi Jeanine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yavuze ko:ubuyobozi ndetse n’abaturage bose batezutse mu gukaza ingamba zo kwirinda covid-19 .
Madame Nuwumuremyi Janine avuga ko abaturage, ndetse n’abayobozi bagize ukwirara,aribo Nyirabayazana,bigatuma haba ubwiyongere bw’iki cyorezo.
Uyu Muyobozi ashimangirako kuba imibare iri kuzamuka cyane muri aka karere aruko gahurirwamo n’abantu benshi baruruka hirya nohino ariko Kandi akanavuga ko abayibozi ubwabwo babigizemo uburangare.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze asoza yavuze ko kuri ubu, bisubiyeho ko bashyizeho ingamba nshya zo gukaza kwirinda, kandi abayobozi ko bagiye kubikurikirana ndetse ko n’abaturage ubwabo bagomba guhinduka, akaba abasaba kumva ko icyorezo gihari kandi cyane .
Ndahayo Theogene n’umuturage utuye mu Karere ka Musanze aganira na Rwandatribune yagize ati: mu byukuri twebwe turinywera ibyo by’utubari dufunze ntabyari bihari ,abantu bicururizaga, kandi natwe tukagura tukinywera wasanga ariyompamvu Akarere kacu imibare yazamutse rwose gusa tugiye kwisubiraho.
Murekatete Doroteya nawe n’umuturage utuye mu Murenge wa Muhoza aganira na Rwandatribune yagize ati:ni gute wageraga ku maduka,ku ma butike ugasanga nta kandagirukarabe,hamwe amazi ntayarimo ahandi nta sabune,uroye kandi imbaraga zashyirwaga mu mujyi gusa mu cyaro ho ntibahagere.
Uwitwa Mutegaraba Judith nawe aganira na Rwandatrubune yunzemo ati: twari tumaze kwirara,ibi byose rero ntibyabuza ubwandu gukwirakwira ingamba twafatiwe zari zikwiye rwose njyewe simbihakana.
Izi ngamba zikarushye zo kurwanya Covid19 mu Karere ka Musanze zije zisanga Akarere karadindiye ,aho mu mihigo y’uyu mwaka wa 2020,aka Karere ka Musanze kaje k’umwanya wa 27,Akarere ka Nyaruguru kakaza k’umwanya wa mbere twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Intara bubivugaho twagerageje telephone ngendanwa y”umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi JMV,tumuhamagaye ntiyakira telephone ndetse n’Umutumwa bugufi ntiyadusubiza kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
Uwimana Joselyne.