Mu ijoro ryo ku wa 19 Kanama 2020 ahagana saa cyenda z’igicuku Kanyamibwa Immaculee wo mu kakagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza yibwe ihene n’umwana wayo ndetse n’inkoko n’abashwi bazo.ahagana 10h30 z’amanywa uwitwa Nshimiyimana Faradji n’umugore we bafashwe babaga ihene n’umwana wayo bivugwa ko ari iza Kanyamibwa zaraye zibwe.
Ubwo bazibagiraga mu rugo rwabo,abafashaga Kanyamibwa gushakisha amatungo ye magufi yibwe babagezeho barazibikoreza barabashorera babazengurukana ibice binyuranye bigize umudugudu batuyemo nyuma babajyana kuri sitasiyo ya polisi.
Abaganiriye na rwandatribune.com bavuga ko Nshimiyimana Faradji n’umugore we bagiye kwiba ayo amatungo ubwo Kanyamibwa yari amaze iminsi mu bitaro kubera uburwayi,mu rugo rwe yarahasize umushyitsi umufasha kurera umwana we. Uyu mushyitsi ngo yabyutse asanga abajura bibye ihene ebyiri n’inkoko.
Aba baturage bavuga ko kwikoreza bagenzi babo inyama z’ihene ari igihano bahisemo kubaha kugira ngo bibere abandi urugero ko undi wese uzafatwa yibye ibyabandi azakozwa isoni ku karubanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe kabereyemo ubu bujura Mukamusoni Jasmini avuga ko amakuru y’ubu bujura bayamenyeshejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, batangira guhererekanya amakuru bashakisha uwaba yibye aya matungo, nyuma abaturage baza gutanga amakuru bifasha inzego z’ubuyobozi gufatira mu cyuho Nshimiyimana Radjab n’umugore we.
Yagize ati “Umukuru w’Umudugudu yampaye aya makuru mu gitondo, nanjye mbimenyesha umuyobozi bw’Umurenge, twakomeje guhanahana amakuru, cyane ko n’abaturage bamaze kubigira umuco, umuturage wo mu Mudugudu wa Kavumu yaduhamagaye atubwira ko hari umuturage urimo kubagira iwe kandi bitemewe dukurikiranye dusanga ariwe wazibye”
Nshimiyimana Radjab n’umugore we bahise bashyikirizwa Polisi kuri Sitasiyo yayo ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.
UWIMANA Joseline