Urupfu rw’ umusaza Bapfakwita Emmanuel w’imyaka 93 rwabaye kuwa gatatu , tariki ya 11 ukuboza 2019 mu masaha y’umugoroba ariko rumenyekana kuwa kane , tariki ya 12 ukuboza 2019 na none ku mugoroba benshi mu muryango we batarabimenya.
Nk’uko bisobanurwa na bamwe mu baturanyi b’uyu musaza Bapfakwita Emmanuel ubwo baganiraga na Rwandatribune.com ngo yaje kurwara ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri aravurwa aroroherwa agarurwa iwe mu mudugudu wa Musenyi, akagari ka Kamwumba, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze.
Akigera iwe mu rugo yarahabaye n’umukecuru we ariko yitabwaho cyane n’abana be 2 aribo Musemakweri na Nzamukosha Annonciata mu gihe abandi barimo n’abuzukuru be bahejwe mu burwayi bw’uyu musaza dore ko yari yarafungiranwe mu cyumba cy’iwe mu rugo.
Nyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera Bapfakwita Emmanuel , imiryango ntiyamenyeshejwe ahubwo abamurwazaga barabyiheranye bamurekera mu nzu. Ntibyatinze kuko kuwa 12 ukuboza 2019 ahagana saa kumi n’ebyiri , inkuru yabaye kimomo ko umusaza Bapfakwita Emmanuel amaze iminsi ibiri yitabye Imana ariko umurambo we ugikingiranwe mu nzu.
Abana be n’abuzukuru be batamurwajeho baje kubimenya , bashengurwa n’agahinda bihutira kuza gutabara . Bakigera mu rugo kwa nyakwigendera , abari bamurwaje babangiye kwinjira mu nzu burinda bucya ari kuwa gatanu , tariki ya 13 ukuboza 2019 saa yine ubwo bitabazaga ubuyobozi bw’akagari ka Kamwumba ari nabwo bwaje kubahesha uburenganzira bwo gusezera kuri nyakwigendera Bapfakwita Emmanuel no kumushyingura.
Uyu muryango ugizwe n’abana be, abuzukuru ndetse n’abuzukuruza ntiwishimiye uko basanze umurambo wa nyakwigendera kuko bavuga ko basanze yaciwe amazuru. Ibintu byateye ugututumba k’umwuka mubi mu muryango wose bamwe bavuga ko yashinyaguriwe abandi bavuga ko ari imbeba zamuriye ku izuru.
Rwandatribune.com yaganiriye n’umwe mu bana be Niyonzima Alexis wahejwe ku burwayi bwa Nyakwigendera avuga ko umubyeyi we bamukase amazuru.
Uyu Niyonzima Alexis yadutangarije ko guhezwa mu burwayi bw’umubyeyi we atazi icyari kibyihishe inyuma.
Aragira ati “ Nkimara kumenya ko umubyeyi wanjye arwariye mu bitaro bya Ruhengeri nihutiye kujya kumureba ariko ngeze ku bitaro , mukuru wanjye Musemakweri anyamaganira kure ngo simugereho , nditahira ndetse n’igihe agarukiye mu rugo bambuza kumusura. Ibintu nabwiye n’ubuyobozi.”
Umwuzukuru wa nyakwigendera w’imyaka 28 witwa Sixbert Dushimimana atangaza ko nawe bamuheje ubwo yasuraga sekuru mu bitaro bya Ruhengeri , akibaza impamvu bikamuyobera.
Aragira ati “Nageze ku bitaro bya Ruhengeri , Data wacu Musemakweri yanga ko nsura sogokuru n’igihe atahiye sinigeze mubonaho kugeza avuye mu mubiri. Gusa ikitubabaza kimwe ni uko batwangiye gusezera no ku murambo mu mutuzo tukarinda kwitabaza ubuyobozi , tugasanga yitabye Imana koko ariko isura ye yarangiritse.”
Uyu Dushimimana Sixbert arasaba ko abantu bagiranye amakimbirane mu muryago bavukana , ayo makimbirane atakagombye kugera ku bandi barimo abana babakomokaho cyangwa se inshuti zabo.
Twifuje kuganira n’abana ba Nyakwigendera bamubaye hafi mu burwayi bwe ariko banga kugira icyo badutAangariza ku rupfu rwa se ndetse n’uburyo yacitse amazuru.
Aturanyi ba nyakwigendera baganiriye na Rwandatribune.com barimo n’uwitwa Munyanshoza bavuze ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma abagize umuryango baterekwa umurambo wa nyakwigendera cyane ko no gusezera kuwitabye Imana ari umuco mwiza w’abanyarwanda. Dukora iyi nkuru twashatse umwe mu bayobozi b’umurenge ngo agire icyo adutangariza, dusanga Telefoni ye itariho.
Nyakwigendera Bapfakwita Emmanuel yitabye Imana afite imyaka 93 , umugore umwe ,abana batandatu , abuzukuru 43 n’abuzukuruza 15.
IRASUBIZA Janvier.