Munyaziboneye Focas w’imyaka 19 wo mu murenge wa Kinigi avuga ko mu kwezi gushize yakubiswe na Gififu w’umurenge ahagarikiwe n’umudaso ndetse n’abapolisi bikamuviramo kuvunika igufwa ry’itako.
Munyaziboneye avuga ko ku itariki ya 11 Mata 2020 ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice y’umugoroba ubwo yari mu nzira na bagenzi be b’abanyeshuri bavuye iwabo mu mudugudu wa Butorwa I, akagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze aribwo yakubiswe.
Munyaziboneye avuga ko kubera uburwayi afite bukomeye bwo kuvunika igufwa bimugoye kubona imiti asabwa n’abaganga bitewe n’ubushobozi bwe buke butabimwemerera,agasaba ubuyobozi kubiryoza abamuhohoteye bakamufasha kwivuza.
Agira ati “Nakubiswe na Gitifu w’umurenge wa Kinigi arikumwe na dasso ndetse na police yarihari, bamaze kumvuna bahasiga umudaso ngo ibe ariyo injyana kwa muganga ngezeyo banshyira mu bitaro maramo ukwezi kose ari jyewe wiyishyurira. kuri ubu rero ubushobozi bwaranshiranye Kandi ndacyajya kwivuza kuko ntarakira neza akaba ariyo mpamvu nsaba ko bamvuza Jyewe amafaranga yaranshiranye. “
Munyaziboneye avuga ko yakubiswe n’abo bayobozi ku itariki ya 11 Mata 2020 maze atanga ikirego ku mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ku munsi ukurikiyeho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinigi Twagirimana Innocent uvugwaho gukubita Munyaziboneye we avuga ko ibyo bamurega atari byo.
Ngo ni ibyo bahimbye.Ati: “Ntabwo nigeze nkubita uwo mwana ahubwo bari bahagaze ku muhanda bareba filime kuri telefone kuko bari hamwe ari benshi birundanije babonye abayobozi barikanga bariruka aragwa ahita avunika twari hamwe n’abandi bayobozi ndetse na polisi n’aba Daso duhita tumukurikira tumusanga aho yaguye duhamagara imbangukiragutabara baramutwara kwa muganga. kuvuga rero ko namukubise ntabwo byumbikana kuko na polisi yari ihari nabo barabizi. “
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine avuga ko icyo kibazo aribwo acyumvise.
Yagize ati :” Icyo kibazo cy’uwo mwana nacyumvise uyu munsi ariko kuba baratanze ikirego muri RIB iperereza rizatangira bakurikirane ikibazo cye ahabwe ubutabera.”
Iki kirego gitanzwe nyuma y’uko hagaragajwe undi munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge nawe wakubise umuturage akamukomeretse kuri ubu akaba afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita.
Twifuje kumenya icyo RIB ivuga ku kirego cyatanzwe na Munyaziboneye Focus uvuga ko yakubiswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent ntibyadukundira.
UWIMANA Joseline