Umugore wibana urera abana batanu aratakambira ubuyobozi bireba ko bwamugoboka nyuma y’uko inzu ye ikomeje kumubera ikigeragezo kuko ikunze gusenyuka bakongera bagasanasana.
uyu mugore witwa Mukamusoni Doroteya utuye mu karere ka Musanze,umurenge wa Muhoza,Akagari ka Cyabararika mu mudugudu wa Gasanze avuga ko bamwe mu baturanyi be bavuga ko inzu abamo ishobora kuba ifite amadayimoni kuko imaze kugwa inshuro enye zikurikiranya.
Aganira na Rwandatribune yagize ati: Mbaye nicaye hano hanzi ntetse iby’umugoroba numva ibintu biri kuriduka, ndirukanka ngo ndebe nsanga ni inzu yanjye irikugwa kandi nyamara ntiyagaragazaga ibimenyetso bikabije by’imisate ishobora kuba ariyo ntandaro yo kugwa kwayo”.
Yakomeje agira ati”Kugeza ubu bamwe mubo duturanye hari ubwo batebya bakavuga ko ifitre amadayimoni kuko kuva bayinyubakira imaze kugwa inshuro enye zose, ubwa mbere igisenge cyayo cyatwawe n.umuyaga kigwa kure cyane kirashwanyagurika, binsaba kugurisha akarima narimfite kugira ngo ngure andi mabati kuko andi yari yashwanyaguritse”.
Mukamusoni avuga ko kuba inzu ye ikomeje kumushyira mu rungabangabo, birigutuma arara hanze hamwe n’abana batanu abana nabo ariko barimo babiri babyawe n’umuhungu we mukuru akananirwa kubarera.
Bamwe mu baturanyi be barimo Muhayimpundu Imaculee bavuga ko umuturanyi wabo ariho mu buzima bukakaye kuko nta mugabo afite, nta kazi kamutunga afite uretse guca incuro.
Ati” Mukamusoni sinatinya kuvuga ko ababaje rwose, ubu buri wese aramureba uko abayeho akamugirira impuhwe, ni umugore utagira epfo na ruguru kuko nta mugabo agira wo kumufasha kurera abana ndetse ntanicyo gukora afite ngo kimutunge”.
“Hakubitiyeho n’iyi nzu itakimuha agahenge imusenyukiraho inshuro nyinshi, ukabona ko ari ibibazo rwose, turifuza ko ubuyobozi bwamugoboka byibuze bukamwubakira inzu ikomeyemo cyangwa bukamwimura aho atuye kuko naho hashobora kuba ariho ikibazo kiri”.
Mukamusoni avuga ko iyi nzu yabagamo yari yarayubakiwe n’abagira neza b’Ababikira ubwo yari akibana na nyina umubyara ubu umaze igihe yaritabye Imana.
Arasaba ko ubuyobozi bwamufata mu ntege bugakora igwikwiye kuko ariho honyine ategereje ubutabazi bw’ibi bibazo.
Umuyobozi wumgirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bwana Kayiranga Theobar yabwiye umunyamakuru wa Rwandstribune ko bagiye kureba uburyo baba bafashije uyu mjuturage kugira ngo abe abonye aho aba yegetse umusaya hanyuma bamushyire mu bagomba gufashwa muri gahunda y’umwaka utangiye.
Ati:”Ubwo umwaka utangiye tugiye kureba uko tumwongera ku bagomba kubakirwa muri gahunda y’umwaka,ubu icyibanze tugiye kuba dukoze, ni ukumufasha kuba abonye aho aba ari hamwe n’abo bana, ngiye gushaka uburyo mbivuganaho n’ubuyobozi bubishinzwe bw’aho atuye”.
Mukamusoni avuga ko iyi nzu ye akenshi yakunze kugwa akubakirwa n’umuganda, arifuza ko yatabarwa kuko niba igwa ayireba, hari ubwo yazamutungura ari n’ijoro aryamye ikamuhitana.