Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu maduka atandukanye mu karere ka Musanze bashyizeho ingamba zibafasha gukomeza akazi kabo birinda banarinda abaguzi gukwirakwiza agakoko ka Corona gatera indwara ya Covid19.
Bamwe mu bafite amaduka afite ubuso buto bashyizeho utugozi tuzitira ku miryango nk’ikimenyetso cy’uko ntawemerewe kwinjira mu duka ahubwo asabira icyo ashaka hanze ugurisha akakimuhera ahitaruye..
Mu murenge wa Busogo mu isantere ya Byangabo,abacuruzi nabo bakajije ingamba zo kwirinda Covid 19.Kwitonda David ni umwe muri aba bacuruzi. We yashyize nomero mu marembo y’iduka rye,agena byibuze intera ya metero hagati ya nomero n’indi.
Avuga ko Izi nomero arizo abaguzi bahagararaho bagategereza umwe ku wundi ko agera imbere mu duka kugira ngo ahabwe icyo aje kugura.
Yagize ati: “Nahisemo gushyiraho izi nomero mu rwego rwo kwirinda ko abakiriya banjye bakwanduzanya cyangwa nanjye bakanyanduza bityo rero nabonye byadufasha ku buryo nta kavuyo abantu bahaha bagira, ikindi Kandi ngakangurira bagenzi banjye ko nabo babikora kuki bizadufasha kwirinda no kurinda abatugana”
Umunyamabanga Nsigwabikorwa w’umurenge wa Busogo Nsabimana Aimable avuga ko n’abandi bacuruzi bakomeza gukaza ingamba ndetse n’amabwiriza bahawe yo kwirinda Covid19.
yagize ati”Ndashishikariza n’abandi bacurizi ko bakomeza kwirinda banakurikiza amabwiriza bahawe na Leta Kandi bakabigira ibyabo kuko ubuzima bwabo buri mubiganza byabo,ikindi Kandi ibi bibabere urugero rwiza rwo kwigana”
Leta y’u Rwanda yakomeje gushyiraho ingamba zinyuranye zo kurwanya ndetse no kwirinda iki cyorezo gikomeje gukwira henshi,zimwe muri izo ngamba ni ukwirinda kwegerana no guhagarika ingendo zitari ngombwa.
UWIMANA Joseline