Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze
n’abayobozi batatu bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abaturage, mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, urukiko rwategetse ko bagomba gufungwa by’agateganyo kuko ibyaha bakurikiranyweho bitabemerera kuburanishwa bari hanze.
Ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo nibwo perezida w’iburanisha Mukambaraga Jeanne yari atangiye gusoma icyaha ku kindi aba bose baregwa n’uko bagiye bishinjura aho yagiye agaragaza ibyaha by’uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na mugenzi we wayoboraga akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonard ndetse n’aba Dasso babiri aribo Nsabimana Anacle ndetse na Abingoma sylvain, aba bose bakaba baragize uruhare mu ikubitwa rya Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.
Ibizamini bya muganga bigaragaza ko yababaye ku kigero cya 80% ndetse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste akababara ku kukigero cy’ 10%.
Umushinjacyaha ashingiye ku mashusho yafashwe ubwo aba bombi bakubitwaga yavuze ko Sebashotsi yari afite ikibando afatanyije na DASSO bagakubita kandi bakanakomeretsa abo bana.
Sebashotsi yireguye avuga ko icyabimuteye ari uko Nyirangaruye yariho arumana bigatuma akubita abariho bateza imvururu mu rwego rwo kuzihosha akavuga ko aricyo cyatumye afata ikibando.
Urukiko rwavuze ko ibyo yireguza nta shingiro bifite kuko ari abatangabuhamya babihakanye kandi ntihagira n’aho impapuro za muganga zibigaragaza.
Ku bijyanye n’ingwate y’umutungo batanze ndetse n’abishingizi bagombaga gutanga kugirango barekurwe baburanishwe bari hanze , urukiko rwavuze ko umucamanzanza adategetswe kwemera ingwate ahubwo byose bikorwa n’ubushishozi bw’umucamanza bityo
umucamanza akaba yasanze kuba yarekurwa akaburana ari hanze byateza imvururu kuko n’ubundi ibyabaye byari imvururu akaba ari yo mpamvu rwategetse kuba afunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Abandi bareganwa harimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza ndetse na Dasso bireguye bavuga ko ibi bakoze babikoze mu buryo bwo kwitabara kuko aba baturage bariho babarwanya na bo bakirwanaho ariko urukiko rwasanze ntaho bigaragara ko aba baturage babarwanyaga rushingiye ku mashusho yafashwe maze nabo bategeka gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Izi mvururu zabaye kuya 13 Gicurasi 2020
UWIMANA Joseline