Musenyeri Felix Ponyo Kihuhachanga, umuyobozi w’itorero ry’ubumwe bw’aba Kristu muri DRC yiyemeje gushakisha umuti n’igisubizo cy’intambara yabaye agaterera nzamba mu burasirazuba bwa DRC, abinyujije mu biganiro agiye kugirana na bagenzi be bo mu Rwanda no muri Uganda.
Uyu Musenyeri Ponyo yatangaje ibi mu gihe intambara ikomeje kurota hagati y’ingabo za Leta n’imitwe myinshi y’inyeshyamba zitandukanye yiyemeje kwihuza na bo kugirango barwanye inyeshyamba za M23 zibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru.
Uyu Musenyeri yabitangaje mu nama isanzwe iba buri mwaka, igahuza amadini muri DRC, yatangaje ko kugira ngo bashakire amahoro abatuye mu burasirazuba bwa DRC, yiyemeje gusanga bagenzi be bo mu bihugu by’u Rwanda na Uganda kugira ngo bafatanye gushakisha umuti urambye w’ikibazo kiri mu gihugu cyabo.
Uwineza Adeline