Mu mpera z‘icyumweru gishize Musenyeri Ntamwana Simoni yavuze ko u Burundi buyobowe n’agatsiko k’ibisambo, uburyarya na Ruswa.
.
Muri misa yo kwibuka ku nshuro ya 26 Musenyeri Joakim ruhuna wishwe kuwa 9 Nzeri 1996 n’abantu bitwaje intwaro mu makimbirane y‘amoko, Musenyeri Simoni Ntamwana wahoze ayobora diyoseze nkuru ya Gitega, yavuze ko ababazwa cyane no kubona u Burundi buyobowe n’agatsiko k’ibisambo byikubira , uburyarya na ruswa mbere yo kwigisha urukundo n’ubumwe mu Barundi bose.
Yagize ati:” Birababaje kubona uburundi buyobowe n’agatsiko k’ibisambo byikubira umutungo w’igihugu, uburyarya na ruswa aho kwigisha urukundo n’ubumwe bw’Abarundi bose.”
Ibi abivuze muri iyi minsi mu Burundi havugwa umugambi wo guhirika ubutegetsi, byanatumye Gen Alain Guillaume Bunyoni ukekwaho kuba inyuma y’uwo mugambi ahita yirukanwa ku mwanya wa minisitiri w’Intebe.
Usibye gushinjwa kuba inyuma y’umugambi wo guhirika Perezida Evariste Ndyishimiye ,Nyuma yo kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe Alain Guillome Bunyoni yahise atangira no gushinjwa ubujura no kunyereza umutungo w’Igihugu. Aha benshi bakaba bahise babihuza n’ imvugo ya Musenyeri Simoni ntamwana.
Ntiyagarukiye kuri Bunyoni wenyine kuko mu magambo ye, humvikanyemo ko u Burundi buyobowe n’agatsiko kikubiye umutungo w’igihugu, ibyo benshi bahise bahuza n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bugizwe n’agatsiko k’abantu bamwe baziranye kuva mu myaka ya 1990, bakunze gushinjwa ubujura no kwikubira umutungo w’Igihugu.
Uwamenyekanye cyane ni Nyakwigendera Gen Adolph nshimirimana wahoze akuriye ubutasi imbere mu Burundi, wakunze kuvugwaho gukorana n’ibisambo mu mujyi wa Bujumbura , Ruswa no kwambura abantu ku gahato abakangisha ku bica cyangwa kubafunga .
bikaba bivugwa n’Abarundi benshi ko benshi mu bikomerezwa ry’ishyaka NCDD-FDD riri ku Butegetsi mu Burund, imitungo yabo myinshi yagiye iboneka muri buno buryo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com