Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, avuga ko ibihugu by’Afurika bigomba kurushaho kuvugurura imikoranire hagati yabyo, kugirango bibashe kugera ku iterambre rirambye kandi rihuriweho.
Ibi ,Perezida Museveni yabitangaje ashimangira amagambo aheruka gutangazwa na RT. Maj Jessica Alupo Vice-Perezida wa Uganda ejo kuwa 17 Mjutarama 2023, ku munsi wa gatatu w ’ihuriro SSTrC(South-South and Triangle Coopereation) igamije kwiga ku iterambere rirambye ry’ibihugu bigize iri huriro, iri kubera kuri Speke Hotel i Kampala .
Perezida Museveni, yakomeje avuga ko ibihugu by’Afurika bigomba kurushaho kongera imbaraga mu rwego rwo gukorera hamwe , kugirango bibashe kugera kuri iryo iterambere rirambye kandi rihuriweho ibihugu by’Afurika bimaze igihe by’ifuza.
Yakomeje avuga ko Ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, bitabasha kugera ku iterambere rirambye mu gihe bidashize hamwe no kurushaho gukoranira hafi.
Yagize ati:”Gushyira hamwe kw’ibihugu byacu bisangiye ibibazo bituma tutabasha kugera ku iterambere rirambye , kurushaho gukoranira hafi ,no kwibanda k’ubushobozi duhuriyeho, nibyo byonyine byafasha ibihugu byacu by’Afurika, kugera ku iterambere rirambye kandi rihuriweho.
Intego za SSTrC, ni ugutanga umusanzu kugirango iryo terambrere ribashe kujyerwaho ku rwego mpuzamahanga , urw’akarere kacu ,n’urwihugu .”
Perezida Museveni, yongeyeho ko Ihuriro SSrC riri gutanga umusanzu waryo mu gufasha Uganda kurwanya ubukene ,kongerera abaturage ubushobozi, kuzamura imibereho myiza yabo n’ibindi .
Yakomeje avuga ko Uganda, yahisemo kugirana imikoranire n’ ubufatanye n’ibihugu birimo u Rwanda ku birebana n’ubukerarugendo, Zambiya ku birebana no gukingira, Moritaniya, Misiri, Ubushinwa, Koreya y’Amajyepfo, Ubuyapani ku birebana n’Ubuhinzi bw’umuceri n’ibindi, bitewe n’uko bari basanze hari aho Uganda ifite intege nke, ari nabyo byatumye ihitamo gukorana n’ibi bihugu kugirango bibasangize ubumenyi.
Iri huriro rya SSrC, ryitabiriwe n’ibihugu birimo Uganda, u Rwanda, Kenya, Afurika y’Epfo, Djibuti,Ghana,Cameroun,Sierra Leone,Chad,Misiri,Maroc,UAE n’Ibindi