Uganda yongeye kugaragaza ko umubano mwiza wayo n’u Rwanda uri kure nk’ukwezi nyuma y’aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni asabye abaturage b’igihugu cye kwirinda ingendo zigana mu Rwanda byaba na ngombwa bakazihagarika burundu.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda byanditse ibaruwa igenewe abayobozi b’uturere duhana imbibi n’u Rwanda, isaba abaturage guhagarika ingendo zigana mu Rwanda ndetse n’abayobozi bagatangira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.
Ni ibaruwa yanditswe mu gihe ibihugu birajwe ishinga no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse imipaka y’ubutaka yinjira mu Rwanda irafunzwe, uretse ku banyarwanda bataha, ubwikorezi bw’ibicuruzwa cyangwa ku bakoresha indege.
Iyo baruwa iriho umukono wa Minisitiri muri Perezidansi ya Uganda, Esther Mbayo, ivuga ko umuturage wa Uganda uzakorera ingendo mu Rwanda azirengera ibizamubaho byose.
Ni mu gihe kuva ibibazo by’u Rwanda na Uganda byatangira, nta muturage wa Uganda uragaragaza ko yahohotewe ngo afungwe azira ubusa, ndetse akorerwe iyicarubozo nk’uko Abanyarwanda baba muri Uganda bibagendekera.
Uganda ivuga ko impamvu yo kubuza abaturage bayo gukorera ingendo mu Rwanda ishingiye ku kuba abasirikare b’u Rwanda bararashe “abacuruza magendu” badafite intwaro, nubwo ibyo baba bakora “bitemewe n’amategeko”.
Muri iyo baruwa, Uganda ishinja u Rwanda kandi ko ingabo zarwo zinjiye ku butaka bwayo “zigashimuta abaturage b’Abanya-Uganda”.
Abacuruza magendu n’ibiyobyabwenge baturuka muri Uganda bakunze kugaragara mu bufatanye bagirana n’Abanyarwanda; kenshi baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amacumu, bahagarikwa n’inzego z’umutekano bakanga ahubwo bagashaka kuzirwanya.
Urugero ni nko muri Gicurasi umwaka ushize aho Umunyarwanda yapfuye arashwe ubwo we na bagenzi be bo muri Uganda, bambukanaga magendu mu Rwanda, bagashaka kurwanya inzego z’umutekano zari zigerageje kubakumira.
Ni ko byanagenze no ku Munya-Uganda warashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka mu Karere ka Burera (mu gihe umupaka ufunzwe), yitwaje intwaro gakondo.
Kubuza Abanya-Uganda gukorera ingendo mu Rwanda bibaye nyuma y’icyumweru Uganda ishyikirije u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda witwa Mukiza wiciwe i Kisoro, urupfu rw’amayobera kugeza ubu.
Muri iki gihe kandi hari Abanyarwanda 32 bari mu nkiko muri Uganda bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bamwe muri bo bamazeyo imyaka irenga 10.
Bashinjwa ko bakoze igikorwa gishobora gukwirakwiza Coronavirus mu gihugu no kurenga ku mategeko, ibintu biteye inkeke kuko iki cyorezo cyadutse bamwe bahamaze imyaka myinshi.
Perezida Kagame aherutse kubwira The East African ko muri iki gihe cya Coronavirus, umubano w’u Rwanda na Uganda utigeze uba mubi kurusha uko wari umeze, kuko impande zombi zirajwe ishinga no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo.
Ati “Muri make navuga ko bitabaye bibi kurushaho. Biri aho byari biri icyo gihe cyangwa se ahubwo byarushijeho kuba byiza. Ntekereza ko mu bihe nk’ibi bitarimo amakuru meza, ibyo twabifata nk’inkuru nziza, kuba bitarabaye bibi kurushaho. Twizeye ko bizagenda neza.”
Kuva ubwo u Rwanda rwemezaga ko rufite umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus, Abanyarwanda bari muri Uganda batangiye guhohoterwa bashinjwa ko bagiye gukwirakwizayo iyi virus.
Icyo gihe uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko Igisirikare cya Uganda cyatangiye guhiga Abanyarwanda bashinjwa ko bakwirakwiza Coronavirus muri iki gihugu mu gihe nta n’ikizamini na kimwe cyari cyarakozwe kugira ngo nibura bagaragaze ko banduye.
Museveni yasabye abaturage b’igihugu cye guhagarika ingendo zerekeza mu Rwanda, ndetse ko n’uzazikora akwiriye kwirengera ingaruka.
Inkuru ya Igihe