Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko Igihugu cye kitazigera cyemera ko ubutinganyi buhabwa intebe.
Museveni wakunze kumvikana yamagana iyi ngeso isa nk’iri kuba icyorezo ku Isi y’abaryamana bahuje ibitsina, yongeye kuyamaganira akure, avuga ko bitazigera byihanganirwa muri Uganda.
Yavivuze ubwo yasozaga imyitozo y’Abasirikare bakuru 18 bo mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) bamaze umwaka mu masomo.
Ubwo yagarukaga kuri izi ngeso z’ubutinganyi, yavuze Igitutu cyakunze kuzamurwa n’Ibihugu byiyita ibihangange bisaba ibindi kwemera izi ngeso no kwemerera ko abantu bahuje ibitsina basezerana.
Yavuze ko hari igihe bari i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America zakunze kuzamura iyi ngingo, iki Gihugu kikongera kuvuga ibi gisaba ibindi kubyimika.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko Igihugu cye kidashobora kwemera ko iyi ngeso ihabwa ikaze.
Ati “Ntituzigera na rimwe twemera ibi bintu bidafite ishingiro mu Gihugu cyacu. Ibyerekehe ubutinganyi ntibizigera bihabwa ikaze.”
Abaperezi ba bimwe mu Bihugu byo muri Afurika bakunze kugaragaza ko badashobora kwemera ko ubutinganyi bugera mu Bihugu byabo, barimo nyakwigendera Robert Mugabe wayobora Zimbabwe, wari warabyamaganiye kure.
RWANDATRIBUNE.COM
President wacu aricecekeye ariko nizera ko nawe atabyemera,Robert Mugabe yabwiye PM w’ubwongereza ati uzaze nkurongore niwemera nanjye nzemera ibyo muvuga,Biden nawe azagende Mnangagwa amurongore icyo gihe tuzabitekerezaho.amashitani gusa