Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yanenze ubutegetsi bwa Ethiopia , avuga ko ibibazo byose iki gihugu kirimo byaturutse ku kuba barashyize imbere amoko n’uturere muri Politiki yabo nk’uko byahoze mu gihugu cya Uganda.
Perezida Museveni mu muhango w’Irahira rya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yavuze ko ibibazo bya Ethiopia bifitanye isano n’ivangura n’irobanura ry’uturere.
Yagize ati”Maze imyaka irenga 60 ndebera Politiki ya Afurika hafi cyane,ikibazo gikomeye natwe twahanganye nacyo muri Uganda ni ibibazo by’amoko n’uturere nk’uko bimeze muri iki gihugu ,aho wasangaga umwe avuga ati , ndi uwo muri ubu bwoko, mvuka muri aka gace,cyangwa nsengera muri iri dini. Ibi bitera ibibazo bikomeye cyane.”
Perezida Museveni yavuze ko impamvu Uganda yavuye muri ibi, ari uko yiyemeje kubaka Politiki ishingiye ku nyungu rusange kuruta gushyira inyungu z’amako n’uturere imbere.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia arahiriye Manda ye ya Kabiri mu gihe igihugu cye gihanganye n’inyeshyamba za TPLF zivuga ko zitemera imirongo migari ya Politiki yazanye. Bikaba aribyo byatumye izi nyeshyamba zifata icyemezo cyo gufata intwaro zikarwana ziharanira ko ubutegetsi bwe buvanwaho.