Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni agiye kwitabira inama ihuza u Burusiya n’ Afurika by’umwihariko akazagirana ibiganiro byihariye na perezida Vladimir Putin
Kuri uyu wa 27-28 Nyakanga 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Okello-Oryem yabwiye Daily Monitor ko Uganda izashyira imbere gahunda mpuzamahanga zigamije iterambere ry’umugabane w’ Afurika, ariko ikanakurikirana inyungu z’umubano wihariye w’ibihugu byombi.
Mu biri ku murongo w’ibizaganirwaho hagati ya Perezida Museveni na Vladimir Putin, harimo imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano, ikoranabuhanga, n’iterambere ry’ubuhinzi.
U Burusiya ni cyo gihugu kigemurira Uganda indege za gisirikare n’intwaro abasirikare bifashisha ku rugamba.
Ibindi biraje ishinga itsinda ry’abayobozi ba Uganda bazahura n’ab’u Burusiya ni ukureba “iterambere ry’ubucukuzi no gutunganya ibikomoka kuri peteroli, kubona inyongeramusaruro zihagije no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.”
Uganda iteganya gutangira ubucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu mwaka wa 2025, ndetse imaze imyaka myinshi ihugura bamwe mu bazakora muri icyo gikorwa.
Umushinga ushyizwe imbere ni uwo gutunganya ibikorwa remezo bizafasha igihugu nibura gutunganya utugunguru twa Peteroli ibihumbi 60 ku munsi.
Perezida Museveni azahita akomereza uruzinduko muri Serbia aho azafungura igicumbi cyo guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari ndetse no kureshya abashoramari bo mu Burasirazuba bw’u Burayi.
Jessica Umutesi