Tariki ya 12 Gicurasi 2021 ubwo Peezida Museveni uherutse gutorwa azaba arahirira manda ya 6 yo kuyobora Uganda azahita yinjira mu rutonde rw’abayobozi bibihugu 5 bamaze igihe ku butegetsi muri Afurika.
Kongera gutorwa kwa Perezida Museveni byamwongereye amahirwe yo kuba ashobora kumara byibura imyaka 41 ayoboye Uganda.Yoweri Kaguta Museveni ayoboye Uganda kuva muri Mutarama 1986 .
Mu mwaka 2026 ubwo muri Uganda hazongera kubaamatora y’umukuru w’igihugu, Museveni kuri ubu ufite imyaka 76 azaba yujuje imyaka 81. Ishyaka rye, National Resistance Movement (NRM) naryo ryatsindiye imyanya myinshi mu Nteko ishinga amategeko itaha ndetse ngo risanga igihe Museveni yaba abyemeye yakongera kurihagararira mu matora ya 2026
Museveni yungukiye mu ivururura ry’itegeko nshinga ryaje mu gihe yari atemerewe kongera gutorwa akuramo inzitizi zarimo zashoboraga kubuza kwiyamamaza. Ivugurura rya mbere ryabaye mu 2005 igihe Inteko Ishingamategeko yatoye guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo ikureho inzitizi zashoboraga kubuza Museveni kwiyamamaza mu matora yo muri 2006 .
Mu kwezi kw’Ukuboza 2017, Inteko Ishinga Amategeko yongeye guhindura Itegeko Nshinga, ikuraho ingingo ya 102 yagenaga ko umuntu uri hejuru y’imyaka 75 atagomba kwemererwa kwiyamamariza kuyobora Uganda.
Museveni yagiye yumvikana anenga abayobozi ba Afurika bagundiriye ubutegetsi, nk’aho muri 2005 yavuze ko we adateze na hato kugundira ubutegetsi, Gusa nyuma ibyakurikiyeho nawe yanze kuburekura kugeza ubwo yagiye yitwaza ko Uganda ikimukeneye ,ngo cyane ko itarabona umuyobozi uyibereye nkawe.
Tariki ya 14 Mutarama mu matora yamuhanganishije na Bobi Wine, Museveni yongeye kwegukana insinzi y’umukuru w’igihugu binahita bimwinjiza mu rutonde rw’abayobozi batanu b’ibihugu bya Afurika bamaze igihe kinini ku butegetsi aho narangiza iyi manda yatorewe azahita afata umwanya wa 4 muri rusange.
Uko urutonde ruhagaze
1.Col Muamah Kadhafi yayoboye Libya imyaka igera kuri 42
2. Omar Bongo Ondimba wayoboye Babon imyaka 42
3. Theadore Obiang Nguema wo muri Ginea Equatorial 41
4. Yoweri Kaguta Museveni uzayobora Uganda imyaka 41
5.Robert Mugabe Gabriel wayoboye Zimbabwe imyaka 37
Ildephonse Dusabe