Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashyize Charles Oluka ku mwanya w’ubuyobozi bw’Urwego rwa Uganda rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO, asimbuye Kaka Bagyenda wirukanwe.
Kaka Bagyenda wari umenyerewe ku mazina ya ISO Boss ,yambuwe inshingano zo kuyobora ISO kubera ibyaha byakozwe n’abakozi b’urwego yari abereye umuyobozi.
Yirukanwe nyuma yuko Perezida Museveni yohereje Ingabo z’Umutwe Udasanzwe gufungura inzu zashyirwagamo abantu no kurekura izo nzirakarengane zahohotewe.
Abasesenguzi banavuga ko Kaka yahimbaga amakuru n’imibare bijyanye n’ubutasi ku mibanire yaUganda n’abaturanyi bayo.
Oluka azaba yungirijwe na Emmy Katabazi, wahoze ashinzwe Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri ISO.
Chimpreports yanditse ko Oluka yabaye Umuyobozi ushinzwe ibya Tekinike ndetse n’Ibikorwa muri iki kigo cy’ubutasi cyugarijwe n’ibibazo.
Abakozi benshi ba ISO bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo kwinjira mu mabanga y’abandi (hacking), ubujura bwitwaje kiboko, ruswa n’ibindi.
Mu ibaruwa iheruka gutangazwa y’ubwegure, Umuyobozi ushinzwe Tekiniki mu Ishami ry’Ikoranabuhanga muri ISO, Alfred Idusso, yahishuye ibibazo biri muri ururwego.
Idusso yatanze urugero rwaho mugenzi we Simon Odongo, uheruka gutabwa muri yombi n’igisirikare akurikiranyweho inyandiko mpimbano muri ISO.
Museveni yababajwe cyane na raporo ya baringa, aho abakozi ba ISO bagerageza kugaragaza abasirikare bakuru nk’abari mu mugambi wo kumukura ku butegetsi.
Ibibazo biri muri ISO byatwererewe ubushobozi buke mu miyoborere ya Kaka. Uyu mugabo ari mu batanze umusanzu ufatika mu gihe cy’Intambara ya NRA yagejeje Museveni ku butegetsi mu 1986.
Yaje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mbere yuko Museveni amuha inshingano ubwo ababaye inkoramutima za NRA batekerezwagaho mu guha imbaraga inzego z’umutekano muri Uganda. Kaka yashyizweho mu 2017 nk’Umuyobozi wa ISO, yari yarasezeye mu 1994.
Urwego rwa ISO ruri mu zishinjwa uruhare rw’ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda baba n’abakorera ingendo muri Uganda kuva mu myaka itatu ishize.
U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi mu gihe iki gihugu cyo gishinja u Rwanda ko rwohereza intasi.
Leta y’u Rwanda inasaba Uganda gukurikirana abayobozi bakorana na RNC na RUD Urunana barimo Umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke, Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI, Brig Gen Fred Karara, Col Sike Asiimwe, Major Fred Mushambo, Col Kaka Bagyenda wayoboraga ISO n’abandi bayobozi bagira uruhare muri ibyo bikorwa.
Kaka Bagyenda kandi azibukirwa muri dosiye y’iburirwa irengero ry’umuhanzi Ben Rutabana kuko yatunzwe agatoki we na mugenzi we Gen Abel Kandiho ukuriye urwego rw’ubutasi CMI dore ko n’imiryango ye ndetse n’incuti zatunze agatoki aba bayobozi
Mwizerwa Ally