Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda wamaze kugera mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM, yishimiye uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda benshi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Yoweri Kaguta Museveni yageze Kigali abanje kunyura ku mupaka wa Gatuna.
Ubwo yinjiraga ku mupaka wa Gatuna, na bwo yabanje gusuhuza Abanyarwanda agira ati “Muraho” nabo bamwikiriza bagira bati “Muraho.”
Museveni nyuma yo kugera i Kigali, yatangaje ko yishimiye uburyo yakiriwe, ati ““Nageze i Kigali mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth (CHOGM). Ndashimira Abanyarwanda banyakiranye ubwuzu.”
Museveni wahagutse mu Gihugu cye ari muri Kajugujugu ya gisirikare, ntiyinjiye mu Rwanda ari muri iyi ndege kuko yamusize hakurya muri Uganda, akinjira mu Rwanda akoresheje inzira y’ubutaka.
Uru ruzinduko rwa Museveni uretse kuba yitabiriyte CHOGM, ni n’amateka kuko hari hashize imyaka itanu ataza mu Rwanda dore ko yahaherukaga muri 2017 ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Paul Kagame.
Aje mu Rwanda nyuma y’amezi macye u Rwanda na Uganda, byubuye umubano wigeze kumara igihe urimo igitotsi.
Muri Mata 2022, Perezida Paul Kagame na we yari yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Uganda, ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kuzahura umubano w’ibi Bihugu byombi.
RWANDATRIBUNE.COM