Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, yakiriwe n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo n’itsinda ayoboye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022.
Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda bwatambutse kuri Twitter, buvuga ko Perezida Paul Kagame yakiriye Mushikiwabo uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Mushikiwabo ari mu Rwanda muri iki Cyumweru aho aherutse no kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta bakagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na OIF.
Mushikiwabo kandi muri iki cyumweru, yanahuye na ba Ambasaderi b’Ibihugu by’Umuryango wa OIF bahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, abagaragariza bimwe mu bikorwa biteganywa n’uyu muryango.
Uru rubaye uruzinduko rwa Mbere rw’akazi Louise Mushikiwabo agiriye mu Rwanda, kuva yatorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku Isi.
Mu mwaka 2018 nibwo u Rwanda rwemeje ko rutanze Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutererane warwo nk’uzaruhagararira mu bahatanira kuyobora umuryango w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa(OIF).
Bidatinze kuwa 12 Ukwakira 2018 ,Louise Mushikiwabo wari ushyigikiwe n’ibihugu byinshi bya Afurika n’ibihugu nk’Ubufaransa na Canada bfite ijambo rikomeye muri uyu muryango yatorewe kuwuyobora ahigitse umunya-Canada Michaëlle Jean mu matora yabereye i Erevan mu murwa mukuru wa Armenia.
RWANDATRIBUNE.COM