Byinshi byagiye bivugwa ku cyorezo cya coronavirus isi iri mu kangaratete,aho nta gisubizo gifatika irabona,amateka yerekana ko mu mwaka wa 1918 hadutse icyorezo cyiswe Spanish flu(Grippe Espagnole) ubwo intambara ya mbere y’isi yari irimbanyije.
Iki cyorezo cyamenyekanye nka Spanish flu(Grippe Espagnole) kigereranywa nka kimwe mu byorezo byishe abantu benshi kurusha ibindi byorezo byagiye bibaho mu kinyejana cya 20 aho kw’isi yose abantu basaga milioni 500, hafi kimwe cya gatatu cy’abari batuye isi bacyanduye naho abari hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 100 kikabahitana. Muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika cyahitanye abasaga 675.000 kuva mu mpera z’umwaka 1918 kugeza 1920 .
Umwanditsi Rachael D’amore mu nkuru yise ‘ here’s how the Spanish flu is similar and different from the coronavirus” avuga ko icyorezo cya Spanish flu cyahereye i Burayi mu ndacye za gisirikari mu ntambara yambere y’isi; cyagaragaye bwa mbere muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho cyabonetse mu basirikarikare b’iki gihugu bari bagiye koherezwa i Burayi ku rugamba ndetse uwitwa Albert Gitchell aba uwambere kuyigaragaraho mu gace ka Kansas nyuma yo kugaragaza ibimenyetso tariki ya 4 werurwe 1918.
Umushakashatsi w’impuguke mu bya virus, John Oxford yagaragaje ko intandaro y’ikwirakwira ry’iyo virus ishobora kuba yari inkambi abasirikare barenga 100000 bacagamo buri munsi gusa kino cyorezo cyafashe hagati y’amezi atandatu n’amezi icyenda kugira ngo gikwirakwire mu isi yose .
Cyatangiye kwitwa icyorezo ubwo cyari gitangiye gukwirakwira ku isi biturutse kurujya n’uruza rw’abasirikare bari mu ntambara ya mbere y’isi ndetse kigaragara bwa mbere mu basirikare b’Amerika ubwo bari mu myiteguro yo koherezwa ku mugabane w’iburayi.
Abasirikare b’Amerika boherejwe mu Bufaransa bahise banduza abandi basirikare bicyo gihugu ndetse vuba vuba kiba kigeze mu basirikare b’Abadage na ba Esipanye ndetse ubwo abasirikare bari mu ntambara ya mbere y’isi basubiraga iwabo bava ku rugamba batahana ibyo bicurane.
Mu kwezi kwa gatanu k’uwo mwaka cyageze mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika kizanywe n’Abakoroni b’Abongereza nyuma yaho kiba kigeze mu Buhinde, u Bushinwa, u Buyapani gikomeza gukwirakwira mw’isi gutyo biturutse kurujya n’uruza rw’abantu ubwo intambara yambere y’isi yaririmo kurangira.
Bivugwa ko igihugu cya Ositaraliya aricyo gihugu cyonyine cyatinze kugerwamo n’iki cyorezo ariko mu mpera z’umwaka wa 1918 naho cyahise kihagera.
Bivugwa kandi ko iki cyorezo cyaje mu gihe hari intambara yambere y’isi ndetse gishegesha abasirikare ku mpande zombi zarwanaga.
Icyorezo cya influenza kizwi nka Spanish flu bivugwa ko cyaba cyaraturutse mu nyoni ziguruka maze kikajya mu bantu nk’uko tubikesha Spinner Writes,igihe icyorezo cya Spanish flu cyarimo gizengereza isi hagati y’umwaka wa 1918 na 1919 cyabashije guhitana umubare munini w’abantu ndetse gikwirakwira mu bantu benshi cyane bitewe nuko urwego rw’ubuzima mubihugu byinshi butari bwagateye imbere aho umubare w’abaganga wari mucyeya;
Ugereranyije n’abanduraga ndetse bikaba byaratumye hifashishwa abakoranabushake benshi bivugwa ko ntabumenyi buhagije bari bafite mu by’ubuvuzi. nta rwego mpuzamahanga rwita kubuzima kwisi nka OMS rwariho kugirango ubufatanye ku rwego rw’isi mu kurwanya Spanish flu bugerweho.
Ese kwitwa Gripe espagnole byakomotse he?
igihugu cya Esipanye cyonyine nicyo cyatangaga amakuru y’impamo ku barikwandura, abarimo bicwa n’icyo cyorezo bituma aricyo gihugu gifatwa nk’icyazahajwe n’icyo cyorezo kurusha ibindi bihugu,byahise binatuma bacyitirira icyo cyorezo “ the Spanish flu(Grippe Espagnole) ” nyamara atari uko iki gihugu aricyo cyari cyarazahajwe kurusha ibindi ahubwo kubera ko cyatangaga amakuru y’impamo mu gihe ibindi bihugu byahishaga amakuru y’impamo.
Skip Desjardins Umuhanga mu bushakashatsi akaba yarabaye n’Umunyamakuru ndetse n’umwanditsi w’ibitabo mu 1918 avugako mugihe coronavirus y’ibasira abageze mu zabukuru ndetse ikaba aribo ihitana cyane Spanish flu(Grippe Espagnole) yo yibasiye abana bato urubyiruko ndetse cyane cyane abantu bari hagati y’imyaka 20 na 40 y’amavuko bivuze ko hejuru ya 90% y’abantu bishwe na Spanish flu(Grippe Espagnole) bari abantu bari munsi y’imyaka 65 bitandukanye na coronavirus y’ibasira abageze mu zabukuru.
Kugirango umuntu wanduye coronavirus agaragaze ibimenyetso bitwara nibura iminsi 14 ibi bikaba bituma umuntu ayigendana atabizi ndetse hagati aho akaba yakwanduza abantu benshi atabizi, ibi bitandukanye na Spanish flu(Grippe Espagnole) kuko yo yagaragazaga ibimenyetso hagati y’iminsi ibiri n’itatu ndetse ikaba yahita iguhitana mugihe gito cyane , hari nabo yicaga mu saha imwe nyuma yo kugaragaza ibimenyetso.
Covid19 ihuriye he na Spanish Flu?
Bimwe mubyo covid -19 ihuriyeho na Spanish flu(Grippe Espagnole n’ibimenyetso by’uwayanduye agaragaza , ibi harimo nko kugira umuriro, inkorora, gucika intege ndetse ngo zino ndwara zombi zikaba zibasira imyanya y’ubuhumekero.
ikindi kiyongeraho ni uko ingamba zafashwe mu kwirinda Spanish flu(Grippe Espagnole) arizo zirigukoreshwa kuri cod-19 aha harimo nko gukaraba intoki, gusiga umwanya hagati y’abantu, kwambara udupfukamunwa, gusukura ibikoresho bikorwaho n’abantu batandukanye gushira mu kato abakekwaho kuyandura n’ibindi .
Abahanga bavugako hakiri kare kugereranya Spanish flu(Grippe Espagnole) na covid-19 mugihe covid imaze hafi amezi ane gusa itangiye kugarara mu bantu nyamara Spanish flu(Grippe Espagnole) yo ikaba yaramaze hafi imyaka ibiri.
Kuba yarahitanye abantu benshi ngo byatewe ahanini n’uko iterambere mu by’ubuzima n’ubuvuzi,itumanaho bitari byagateye imbere ugereranyije niki gihe, intambara y’isi yaririmo iba icyo gihe nayo yatumye leta nyishi zitita kubaturage dore ko zari zihugijwe n’intambara. .
Mugihe Spanish flu yahitanye abari hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 100 ndetse abasaga miliyoni 500 bakayandura kugeza ubu covid- imaze guhitana abasaga 18.440 naho abagera ku 414.179 bamaze kuyandura.
MWIZERWA Ally