Mukankiko Sylvie wiyita “Mukankiko w’Umutabazi” yibasiye abagize Jambo ASBL avuga kon’ubwo bigira Abanyapolitiki bitwaje ko Ababyeyi babo bahoze ari Abategetsi ,bitazabashobokera ndetse batazavamo Abayobozi bitewe n’uko nta muco bagira.
Akomeza avuga ko abagize Jambo ASBL byumwihariko Abana ba Shingiro Mbonyumutwa umuhungu wa Mbonyumutwa Dominique wabaye perezida wa mbere w’u Rwanda, babaye ho mu bwirasi bukabije no Gusuzugura abandi Banyarwanda mu Bihugu byo ku mugabane w’Uburayi bahungiyemo , bitwaje ko Ababyeyi Babo bahoze ari Abategetsi mu gihe cy’Ubutegesi bwa MDR Parmehutu na MRND.
Mukankiko akomeza ashinja abo muri Jambo ASBL kugira umurengwe ,ndetse ko uyu murengwe watumye Bibagirwa iyo bavuye , akaba ari nayo mpamvu ituma batamenya iyo bagana, barangiza ngo bari muri politiki , ni Imprimbanyi za Demokarasi zishaka kubohora u Rwanda.
Yongeye ko n’ubwo abo muri Jambo ASBL bavuga ko bakora politiki, utabasha gukora iyo politiki cyangwa ngo Ube umuyobozi nta muco ugira .
Yagize ati:” Nagirango niyame abasore bo muri jambo biyita impirimbanyi za Demokarasi, ngo ni Abanyapolitiki bashaka kubohora u Rwanda .
Nagirango mbigishe umuco,ubupfura kuko ntabyo mugira. Mwishize hejuru ndetse, mutangira kunyurira kuberako mvugisha ukuri. Mwanga umuntu ubabwiza ukuri!
Mw’ishyira hejuru kubera umurengwe mugasuugura abandi Banayrwanda muri kumwe mu buhungiro ngo n’uko Muri bene Mbonyumutwa Dominique!Abandi ngo ba se babaye ba Perefe na ba BurugumesitiriBa papa wanyu ntago babaye Abanyapolitiki kuberako bize cyangwa bafite ubumenyi kurusha abandi,ahubwo ni uko bari baziranye na bakanaka na kanaka…!
Ikindi kuba so yari iki n’iki ntago biguha aburenganzira bwo gusuzugura abandi Banyarwanda muri kumwe Hanze,mugomba kubicikaho.
Ibyo kuvuga ngo so yabaye minisitiri, Perezida ntago biguha uburenganizra bwo gusuzugura Mukankiko no! Niba wari perefe,burugumesitriri , ubu abantu twese Turareshya aha hanze mu buhungiro, twese turangana nta Guverinoma nta Shyaka. Muba mwishyize hejuru mw’igize ba Perefe ntago bizakunda.”
Jambo ASBL ni umuryango w’urubyiruko rukomoka ku babyeyi bahoze mu Butegetsi bwa MDR Parmehutu bwari buyobowe Gregoire Kayibanda n’ubwa MRND ya Habyarimana Juvenal.
Aba biganjemo abana bahoze mu Butegetsi mbere ya 1994, bakunze kumvikana bahakana ndetse bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bagamije guhishira uruhare rw’abayeyi babo mu gutegura no gushyira mu Bikorwa iyo Jenoside.
Ubu bishoyo mu bikorwa bya Politiki yo kurwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko ari impirimbanyi za Demokarasi ndetse bakaba bakorana bya hafi Banatera inkunga imitwe nka FDLR na CNRD/FLN igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ariko se Mukankiko we ki? Ariko ubundi Jambo asbl ko ari ababiligi abandi bafite ubundi bwene gihugu ko ari naho bavana ubwirasi, barashakiki k’u Rwanda ko ari agahugu gato gakennye nkuko kurundi ruhande bavuga! Maze inkorabusa zimaze kubona u Rwanda rumaze kuba igihugu ki gihangange, none bararwifuza, abandi kurusubiza inyuma ngo rumere nkuko ababyeyi babo barusize! Uwababwira ko bata igihe cy’ubusa kuko niyo FDRL bashyize imbere, umunsi yaje izashira uwo munsi nyine!
Ariko Mushiki uyu Mushiki wacu kuki adataha murwamubyaye? maze dufatanye kurwubaka kuko yamaze kwitandukanya nibigambo nka ba Padiri Nahimana nabandi Bari muri ya guverinoma ikorera mubuhungiro yibisambo bya karahabutaka