Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaneguye abamubwiye ko yashyizeho ibihe bidasanzwe muri Nord Kivu na I turi ( etat de siege ) ntibigire icyo bimara , ababwira ko atariwe wahimbye ubwo buryo ko ahubwo aribo bamugiriye iyo nama.
Uku guterana amagambo k’umukuru w’igihugu n’abagize Guverinoma ndetse n’abandi bagiye bafite ukuboko gukomeye mu buyobozi bw’iki gihugu byaturutse kukuba Etat de Siége yarashyizwe muri kariya gace nyamara bikaba ntamusaruro byatanze, ahubwo intambara y’inyeshyamba ikongera kuzamura umurego hagati ya M23 n’ingabo za Leta FARDC.
Ni kenshi kandi hakunze kumvikana amajwi yavugaga ko kuba aka gace kayoborwa n’igisirikare ntacyo bimaze ndetse bakanashinja uyu mukuru w’igihugu kuba yaratekereje nabi ajya gushyiraho ubu buryo bwo kuyobora muri aka gace hifashishijwe igisirikare aho kuba abasivile.
Ababaturage kandi bo muri Kivu y’amajyaruguru bamwe bigeze gushaka gukora imyigaragambyo bamagana Etat de siege bavuga ko ntacyo ibamariye, bityo ko igomba kuvaho ubutegetsi bugasubira mu maboko y’Abasivire.
Uyu mukuru w’igihugu rero mu kiganiro yagiranye n’abayobozi yababwiye ko bakora ibintu babona bitangiye kugira ingaruka nzisa bakemera ko aribo babikoze, nyamara byaba bibi ugasanga babyigurukije, bityo aboneraho no kubabwira ko bagomba kujya bishimira ibyo bakoze byaba bibi bakabikosora aho kwihunza ibyo bakoze.
Perezida Thisekedi yabwiye aba bambari be kuri uyu wa 17 Werurwe ati” mwaranshutse dukoresha Etat de Siége kuko Atari ubuvumbuzi bwanjye none mutangiye kunyigarika ngo natekereje ibidahwitse.” Yongeyeho ati “ mwemere rero ko ibitekerezo byanyu aribyo byatsinzwe kuko aribyo nashyize mubikorwa.”
Umuhoza Yves