Ni mu nama itaguye yahuje Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, abafatanyabikorwa ,abacuruzi n’abaturage baturiye umujyi wa Rubavu kuri uyu wa 23 Werurwe aho umuyobozi ukuriye inkera gutabara mu ntara y’iburengerazuba, Gen Johnson Hodali yasabye abaturage kujya bavugisha ukuri kugira ngo ibibazo byose bikemuke ku gihe. yemeza ko aka karere kamunzwe na Ruswa by’umwiharika abo munzego z’ubutaka.
Ibi uyu Muyobozi yabivuze nyuma y’ikibazo cy’umuturage witwa Mutagoma Anastase Robert wari umaze kuvuga ko iyo bagiye kwaka ibyangombwa bo kubaka bitewe bakwa ruswa ibyo kandi bikaba uruhererekane kuko iyo wahaye umwe, undi akugendaho bikarangira ntacyo ubonye mubyo wifuzaga.
Uyu muturage Mutagoma yagize ati” N’ubwo mudusaba kuvugurura umujyi wa Rubavu ntibizashoboka mu gihe Ubuyobozi bwagombye kuduha ibyangombwa kuko kubaka babanza bakadusaba ruswa, iyo utayitanze baragusiragiza ukaba wamara umwaka undi ugashira nta cyangombwa.”
uyu Mutagoma kandi yavuze ko we ubwe yatswe ibihumbi magana abiri y’amanyarwanda 200.000frw,bitewe n’uko yahaye urwego rumwe urundi ntiyaruha bityo akaba amaze igihe atarabona icyangombwa.”
Bwana Mutagoma yakomeje avuga ko impamvu abaturage bamwe bubaka nyuma bagasenyerwa amazu yuzuye kandi yarubatswe Abayobozi b’inzego z’ibanze babireba, biterwa n’uko inzego zimwe na zimwe ziba zarariye ruswa hanyuma abandi bakaba ntacyo babonye ho, bigatuma rero utarayiriyeho akenera nawe ko umuhereza bitaba ibyo bagasenyera umuturage akaba ari nawe ubihomberamo.
uyu Mutagoma kandi mu ijwi rirenga akaba yatakambiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ndetse n’Umuyobozi w’ingabo wari uraho agira ati” turasaba Leta y’u Rwanda iki kintu kuko kidindiza iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange,kandi ko igihombo giterwa na Ruswa gikora kumpande zombi.”
ubwo yafataga ijambo muri iyi nama Umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’uburengerazuba Gen.Bgde Johson Hodari yasabye abaturage kutazigera bahishira umuntu uwariwe wese wakoze iryo bara kuko aribwo buryo bwonyine bwo kurandura ibyo bibazo byamaze ko kama Akarere ka Rubavu,kuko atari ubwambere aka karere gashinjwa Ruswa cyane mu nzego zitandukanye .
Gen Hodari yasabye Abayobozi b’Akarere gusanga abaturage no kuba incuti zabo kugira ngo bamenye ibibazo byabo aho gufatira ibintu mu kirere.
Yongeyeho ko abayobozi ari abagaragu b’abo bayobora ati” mugomba gukora byose mubagomba hanyuma nabo bakabaha icyubahiro ba bagomba.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabwiye abaturage bo mu karere ke ko bagomba gufata Akarere kabo nk’urugo rwabo bwite kuko iterambere ryako rireba buri wese.
Yabasabye kandi kudafata ibintu byose mu kigare kuko umuntu wese aba atandukanye n’undi, bityo ko ruswa yavuzwe iri kugenda icika.
Ibi bibaye mu gihe abaturage bamaze iminsi bavuga ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi y’ubutaka aho bamwe mu baturage bamaze imyaka irenga itanu birukanka ku byangombwa by’ubutaka batarabibona,mu gihe n’abasaba kubaka amazu ya kijyambere no kuvugurura amazu bagenda bagorwa n’abakozi b’urwego rushinzwe imyubakire mu Karere ka Rubavu.
Umwe mu basesenguzi mu by’iterambere ry’umujyi yabwiye Rwandatribune ko niba koko ibyo abaturage bavuga ari ukuri byagora ako Karere kashyizwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali mu iterambere, kugera ku ntego Ubuyobozi bwihaye, aha bikaba bisaba ko Nyobozi yAkarere ka Rubavu ndetse na Njyanama bashyira igitutu ku bashinzwe gutanga iyi serivise.
Umuhoza Yves
Umujyi wa Mahoko Uri mumijyi igaragara mbere Yuko umuntu yinjira nyirizina mumujyi wa Rubavu , ikibabaje mahoko ntamihanda igira nakajagari kinyubako gusa , kubera ntagishushanyo mbonera cy’imyubakire abatuye umujyi wa Mahoko biyubakira uko bishakiye ! Mwadukorera imihanda Koko ? Mushyiraho ahemewe kubakwa nahatemewe ko mahoko yatuma umujyi wa Rubavu ugaragara neza ?