Umunyamakuru uvuga rikumvikana i Kampala, Andrew Mwenda, yagaragaje uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Leta ya Uganda guha abarwanyi ba M23 imyitozo ya gisirikare, zishingiye ku bimenyetso bidafatika.
Nkuko iyi nkuru tuyikesha igihe Mwenda yasobanuye ko muri Werurwe 2024 yahamagawe n’umuntu atazi kuri telefone, amubwira ko abo muri M23 bashaka guhura na we. Ngo babyemeranyijeho, batatu barimo Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, na Désiré Rwigema bamusanga ku biro bye i Kampala.
I Kampala, Mwenda yatangaje ko Kanyuka na bagenzi be bamusobanuriye M23, uko abayihagarariye bamaze amezi 14 i Kinshasa bashaka kuganira na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza ubwo basubiye muri teritwari ya Rutshuru batabonye igisubizo bifuzaga; ingabo za Leta zitangira kubatera mu Ugushyingo 2021.
Ati “Bambwiye ko bashaka ko mbafasha kugera kuri Ambasade ya Amerika, iy’u Bufaransa, u Bubiligi na EU. Bavuze ko izi ambasade zifite ijambo i Kinshasa, bityo ko zabahuza na Leta [ya RDC]. Numvise ari amahirwe yo guhuza impande zombi, ngahagarika intambara muri RDC, nkagarura amahoro.”
Mwenda yasobanuye ko yahamagaye kuri izi ambasade i Kampala, azisobanurira uguhura kwe n’abahagarariye M23, azimenyesha ko uyu mutwe ushaka abawufasha kuganira na Leta ya RDC kuko ngo wifuza guhagarika imirwano hashingiwe ku bwumvikane.
Yagize ati “Umukozi wo muri ambasade y’u Bufaransa yambwiye yeruye ko batemerewe guhura na M23. Uwo mu ya Amerika yambwiye ko Umunyamabanga wabo ushinzwe politiki abyifuza ariko agomba kubisaba Washington mbere ya byose. Nyuma y’iminsi ibiri, yambwiye ko Washington yabyanze.”
Gusa, ngo umukozi wo muri ambasade ya Amerika yamubajije niba intumwa za M23 zarahuye n’umuntu muri guverinoma ya Uganda, ayisubiza ati “Simbizi, niba byaranabaye, baba barahuye n’umutoya kuko Uganda iri gusigasira umubano mwiza wayo na RDC, bityo ko yaba ifite ubwoba bw’uko wazamba.”
Mwenda yatangaje ko muri Gicurasi 2024, yahamagawe na Minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahanga ya Uganda, imumenyesha ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kayibwiye ko we (Mwenda) ari gushakira M23 ibiganiro. Ngo ni amakuru kakuye mu itsinda ry’impuguke za Loni zikurikirana umutekano wo muri RDC.
Ati “Iri tsinda ryavuze ko navuganye na M23, nyishakira ibiganiro na ambasade zo mu burengerazuba kugira ngo uyu mutwe ukurikirweho ibihano. Abayobozi bo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bampaye dosiye y’ibyo impuguke zavuze. Yanavugaga ko Uganda itoza M23. Byagaragaye neza ko Abanyamerika ari bo babibwiye Loni, babishingiye ku kiganiro nagiranye n’umukozi wabo.”
Mwenda yatangaje ko yatunguwe n’uko izi mpuguke za Loni zamugaragaje nk’umuntu ukomeye muri Uganda, zitangaza amakuru adahuye n’ikiganiro yagiranye n’umukozi wa ambasade ya Amerika.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com