Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina, uyu munsi ategerejwe imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya USA, kuyiha ubuhamya bw’uburyo u Rwanda rumuneka hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu ntangiro z’umwaka ushize, ni bwo u Rwanda rwashyizwe mu Bihugu bikoresha ikoranabuhanga rihambaye rya Pegasus ryifashishwa mu gukurikirana amakuru y’abantu.
Bamwe mu bavuzwe ko banetswe na Guverinoma y’u Rwanda hifashishijwe iri koranabuhanga, harimo umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba.
Gusa u Rwanda rwakunze gutera utwatsi iby’ibi birego, ndetse ruvuga ko iri koranabuhanga risaba ubushobozi buhambaye ku buryo u Rwanda rutabona ayo mikoro yo kurikoresha.
Biteganyijwe ko Carine Kanimba ajya imbere y’iyi komisiyo ishinzwe iby’ubutasi mu Nteko Ishinga Amategeko ya America, kugira ngo ayihamirize uburyo yumvirizwa n’u Rwanda.
Avuga ko u Rwanda rwagiye rumwumviriza mu manama yabaga ari gukorana n’abantu banyuranye ndetse n’ibiganiro n’abayobozi mpuzamahanga, mu gukomeza gushaka ubuvugizi bwo gufunguza Se.
Kanimba yatangaje ko kuba agiye gutanga ubuhamya imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya America bishobora kugira icyo bitanga kuko ubu buryo bwo kuneka abari ku butaka bwa America bishobora kugira ingaruka ku mutekano wayo, bityo ko yizeye ko Inteko igira icyo ibikoraho.
Carine Kanimba agiye kwitaba iyi komisiyo, nyuma y’igihe gito, Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite itoye umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina.
RWANDATRIBUNE.COM