Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasabye abashoramari, abafatanyabikorwa hamwe n’abaturage bo muri aka karere kashyizwe mu turere twunganira umujyi wa Kigali kwihutisha iterambere ry’umujyi bahereye kunyubako zigezweho.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Deogratias Nzabonimpa ubwo yashishikarizaga abaturage batuye mu mujyi wa Rubavu kwihutisha iterambere no gusukura umujyi wabo, ndetse no gukorana n’abashoramari bagafashanya kugera kure hashoboka.
Byose byagarutsweho mu nama itaguye y’akarere ka Rubavu yabahuje n’abashoramari, Abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage batuye muri uyu mujyi kubyerekeranye no guteza imbere umujyi w’aka karere bivugwa ko uyu mujyi ari uwa kabiri inyuma y’umujyi wa Kigali.
Uyu muyobozi wari uri kumwe na Nyobozi yose basobanuye ko Akarere gakeneye inyubako zigezweho,ndetse n’ibikorwa remezo biteye imbere nk’ibiri mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’inyera gutabara wari muri iyi nama Gen Bgde Johson Hodari yasabye abari bitabiriye iyi nama bose ko ikibazo cy’iterambere ry’umujyi kireba buri wese, bityo ko bigomba gufatwa nk’umukoro kuri buri wese ntawe urebye kuri mugenzi we.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yaboneyeho no gushimira bamwe mubaturage bafashe iya mbere mukuzamura inyubako zigezweho kandi zifite ibya ngombwa mpuza mahanga.
Yagarutse kunyubako y’uwitwa Habibu, Theoneste n’abandi bose bafite imiturirwa igezweho muri uyu mujyi, anasaba abasigaye kuzamura izindi mu marembo y’uyu mujyi, ahazwi nko ku gisaha.
Ibi byagarutsweho mugihe uyu mujyi wa Rubavu wari usanzwe uvugwaho kugira umwanda cyane umaze kwiyubaka kuburyo ikibazo cy’isuku cyafatiwe iyambere ndetse n’imihanda iri muri uyu mujyi ikaba yarashyizwemo kaburimbo.
Inyubako zitagezweho nazo bakaba basaba benezo kuzitaho abadafite amafaranga yo kubaka izigezweho bakisunga abafite ubushobozi hanyuma bakihuza, cyangwa se bakagurisha abashoramari bo bakajya ahahwanye n’ubushobozi bwabo.
Umuhoza Yves