Visi Perezida wa Uganda Jessica Alupo yasabye abaturage ba Uganda kwirinda gukoresha imvugo n’ubundi buryo bwose bwashotora abanyarwanda mu rwego rwo kwirinda ko umubano ibihugu byombi birimo kugarura wakongera kuzamo agatotsi.
Ibi Madame Alupo yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bakilisitu gatolika bari bateraniye kuriCatederali ya Rushoroza i Kabale. Ibi kandi yabitangaje mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022 u Rwanda aribwo rwafunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda.
Imyaka yari irimo gukabakaba 4 imipaka ya Gatuna, Kagitumba na Cyanika ihuza ibihugu byombi ifunze biturutse ku birego ibihugu byombi byagendaga bishinjanya.
Uganda yashinjaga u Rwanda gukorera ubutasi ku butaka bwayo , mu gihe u Rwanda narwo ruyishinja gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukorera iyicarubozo abaturage barwo baba mu gihugu cya Uganda.