Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira kubutaka kuri uyu wa 31 Mutarama 22 abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize icyo abwira bamwe mu bantu batubaha ababakuriye anongeraho ko bagomba gushaka amahoro aho gushaka intambara ndetse bakareka kuba abacakara b’abanyamahanga.
Yagize ati:” Muhore mwubaha ababakuriye! Hari impamvu Imana yabagize ababakuriye! Iteka nimushake amahoro aho gushaka intambara!Ntimukabe abacakara b’abanyamahanga! Afurika izabohoka!
Aya magambo Lt Gen Muhozi Kainerugaba yayatangaje ku rukuta rwe rwa twitter aherekejwe n’amafoto arimo aramakunya na Prezida Paul Kagame ubwo yari muruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda kuwa 22 Mutarama.
Nyuma yaya magambo abasesenguzi mu bya politiki ndetse n’abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda bavuga ko ntakabuza Lt General Muhoozi Kainerugaba yashakaga kuburira abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda barimo RNC,RUD-Urunana n’abandi bari bamaze igihe bishingikirije Uganda cyangwa bakoresha ubutaka bw’iki gihugu ko amazi atakiri yayandi .
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasabye aba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kureka kuba abacakara b’abanyamahanga ahubwo bagashaka amahoro aho gushaka intabara
Ibi Lt Gen Kainerugaba abitangaje nyuma y’andi magambo menshi aherutse gutangaza ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Perezida Paul Kagame ari se wabo ndetse ko n’ushaka ku murwanya wese agomba kwitonda azaba ashaka ku rwanya umuryangowe.
Byakurikiwe n’uko yahise agirira uruzinduko mu Rwanda mu butumwa bwihariye yari azaniye Perezida Paul Kagame maze nyuma gato y’urwo ruzinduko uRwanda rutangaza ko guhera kuwa 31 Mutarama imipaka izongera gufungura. Lt Gen Muhozi Kainerugaba kurukuta rwe rwa twitter yakomeje kwishimira ko umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzahuka
Abakurikiriranira hafi politiki y’akarere k’ibiyaga bigari bemeza ko icyemezo cy’uRwanda cyo kongera gufungura imipaka bivuze ko hari ibyo yemeranyije na Uganda birimo gusaba ubuyobozi bw’iki gihugu kureka gufasha no gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda kuko bitari gukunda iyo bitagenda gutyo nk’uko u Rwanda rwakunze kubisaba Uganda.
Ibi bikaba bishobora guhita bitangira kugira ingaruka ku mitwe nka RNC, Rud-Urunana yari yaragize Uganda indiri yayo .
HATEGEKIMANA Claude