Nyuma y’uko igisirikari cya Myanmar gikuye ku butegetsi Aung San Suu Kyi na Leta ye kuri uyu wa 1 Gahyantare, imyigaragambyo ikomeye ikomeje guca ibintu mu mijyi y’icyo gihugu, aho abaturage bakomeje kwamagana ibikorwa by’igisirikari bashinja kuba cyarahiritse ubutegetsi bitoreye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo igisirikari cyafunze Minisitiri w’Intebe Aung San Suu Kyi, Perezida Win Myint n’abandi bayobozi bakuru b’icyo gihugu, bashinjwa kugira uruhare mu bujura bw’amatora y’abadepite yari yabaye umwaka ushize, yatumye ishyaka rya Suu Kyi ryiganza cyane mu Nteko, bigatuma igisirikari gisanzwe gifite ukuboko gukomeye mu miyoborere ya Myanmar kigira ubwoba.
Ni igikorwa cyamaganiwe kure n’ibihumbi by’abaturage b’icyo gihugu maze bigabiza imihanda, bavuga ko badashaka ubuyobozi bwa gisirikari.
Ibihugu by’amahanga birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika n’imiryango mpuzamahanga itandukanye byateye utwatsi ibikorwa by’icyo gisirikari, ndetse bisaba ko cyasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili byihuse.
Ubu ibikorwa byinshi byarahagaze muri icyo gihugu, abaturage bakomeza kwigabiza imihanda itandukanye bagaragaza ko badashaka kuyoborwa n’igisirikiri.
Abarimo abaganga, abanyamategeko, abarimu, abahinzi, abubatsi, abakora mu nganda, abatwara za gari ya moshi, inzego za gisivili na bamwe mu bapolisi bahagurukiye rimwe birunda mu mihanda y’Umurwa mukuru Naypyidaw kugira ngo bagaragaze akababaro kabo.
Ibitaro byafunze, gare ya moshi ziraparikwa, naho ibikorwa bya Leta n’inzego z’abikorera biri gukora nabi kubera kubangamirwa n’ikivunge cy’abigaragambya buzuye mu mihanda.
Ku ruhande rw’igisirikare, cyiyemeje guhangana n’abigaragambya ku buryo bari kumishwamo amazi n’umwuka uryana mu maso kugira ngo batatane. Bamwe bari gukubitwa, abandi bagafungwa, ndetse hakaba n’ubwo hitabajwe imbaraga z’amasasu.
Abinyujije kuri Facebook, Min Aung Hlaing uyoboye icyo gisirikari, ku wa Kane w’iki Cyumweru yatangaje ko abahagaritse imirimo yabo ngo bagiye kwigaragambya “nta ndangagaciro bagira.”
Yagize ati “Abo bavuye mu nshingano zabo barasabwa kuzisubiramo vuba na bwangu, kubw’inyungu za rubanda n’igihugu.”
Ibikorwa byinjiriza igisirikare byaciwe intege
Umwe mu bigaragambya akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uri mu bwihisho magingo aya, Thinzar Shunlei Yi, yavuze ko ikintu gishobora kubafasha kugera ku ntego yabo ari uko ibikorwa bibyara inyungu by’icyo gisirikari byahagarikwa.
Ati “Ubufasha bwihuse ni ugukuraho ubushobozi bw’igisirikari, tugahagarika aho gikura ubushobozi hose ntihakomeze gukora. Bizatuma batagira ubushobozi bwo kuyobora.”
Abashoramari b’abanyamahanga batandukanye bafite ibikorwa bahuriyemo n’igisirikari cya Myanmar bakuyemo akabo karenge, nyuma y’igitutu cy’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abigaragambya.
Ni mu gihe kandi iyo miryango n’abigaragambya bakomeje guhamagarira abantu bose kutagura ibicuruzwa na serivisi bitangwa na sosiyete n’ibigo by’icyo gisirikari.
Magingo aya ikirombe cy’amabuye y’agaciro igisirikari gifatanyije na sosiyete y’Abashinwa, giherereye mu majyaruguru ya Sagaing, cyamaze guhagarika imirimo nyuma y’uko abakozi barenga ibihumbi 2 bahagaritse akazi bakigendera.
Abakozi babarirwa mu magana b’ikigo gitanga serivisi z’itumanaho, Mytel, nabo bavuye mu kazi kubera ko icyo gisirikare gifitemo imigabane.
Abacuruzi b’imbere mu gihugu bo bafashe amapaki y’itabi bari bararanguye mu ruganda rw’itabi rwa Virginia, bararyangiza kuko igisirikari gifitemo imigabane.
Umunya-Singapore, Lim Kaling, wari ufite imigabane myinshi muri urwo ruganda rw’itabi, yatangaje ko yahagaritse ishoramari yahashyiraga nyuma y’igitutu yashyizweho n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.
Umuyapani Kirin wari ufatanyije n’icyo gisirikari uruganda rwenga inzoga, na we yavuze ko akuramo imigabane ye.
Amakuru avuga ko abasaga ibihumbi bitanu bakoreraga mu cyanya cy’inganda kiri mu mujyi wa Yangon baretse akazi bakitabira imyigaragambyo.
Imyigaragambyo yo kwamagana igisirikari cyahiritse ubutegetsi muri icyo gihugu yatangijwe ku wa 6 Gashyantare 2021, hagamijwe gusaba ko ubutegetsi busubizwa mu maboko y’ubuyobozi bwahiritswe.