Ibihumbi by’abaturage bo muri Myanmar biganjemo urubyiruko bigaragambirije mu mihanda y’Umurwa Mukuru wa Naypyitaw bamagana igisirikare cy’icyo gihugu giherutse gufunga benshi mu banyepolitiki bakomeye.
Abayobozi bakuwe ku butegetsi barimo Ministiri w’Intebe wa Myanmar, Aung Sun Suu Kyi, washinjwe kwiba amajwi y’amatora ishyaka rye, NLD, ryatsinze ku bwiganze bwa 80% mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.
Kuri uyu wa Mbere, wari umunsi wa gatatu abaturage bari mu mihanda, ndetse bakaba bigaragambirije mu yindi mijyi nka Yangon na Mandalay, aho bari bafite ibyapa byanditseho ngo ‘Turashaka demokarasi’, abandi bati ’Mufungure umuyobozi wacu, mwubahe amajwi yacu, Twamaganye ‘Coup d’Etat’ ya gisirikare’.
Igisirikare cyari cyabanje gutanga umuburo kivuga ko amatora cyatsinzwemo na NLD yabayemo uburiganya bukomeye, ari cyo cyatumye uruhande rwacyo rutsindwa mu buryo butari bwitezwe. Icyakirakaje kurushaho ni uko cyasabye ko ibyavuye mu matora bireka kwemezwa ariko Leta ikabihakana ahubwo igakomeza kubishyigikira ivuga ko igisirikare nta bimenyetso cyerekana by’uburiganya bwabayeho mu matora.
Inzego zirimo iz’abaganga, abaforomo, abarimu n’abakora mu nzego za Leta zitandukanye na bo bahagaritse akazi maze bajya mu mihanda kuri uyu wa Mbere, mu rwego rwo kwereka igisirikare ko cyarengereye kandi ibyo cyakoze bitishimiwe.
Igisirikare cya Myanmar gifite amateka mabi ku baturage aturuka ku buryo cyayoboye igihugu mu bwoba n’igitugu cyakenesheje Myanmar mu gihe cy’imyaka 62 yarangiye mu mwaka wa 2011.
Icyo gihe, Minisitiri w’Intebe, Suu Kyi wari umaze imyaka 15 afungiye mu nzu ye kubera guhirimbana ashaka gukuraho ubutegetsi bwa gisirikare, umurage yasigiwe na se, yaje kuyobora igihugu ariko ku bw’igitsure gikomeye cy’igisirikare cyari kigifite akaboko hafi mu nzego zose zifata ibyemezo bikomeye muri icyo gihugu, akaboko kendega kuvamo urebeye ku musaruro ishyaka bashyigikiye ryagize mu matora yabaye muri Ugushyingo 2020.
Abigaragambya bavuga ko batifuza gusubira ku butegetsi bw’igisirikare bwari buzwiho gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhashya abaturage bigaragambya, nk’uko byakozwe mu 1988 na 2007, ubwo abaturage banyuzagamo bagasaba ko ibintu bihinduka ariko bagaterwa utwatsi.
Kuri iyi nshuro, igisirikare cyitwararitse cyane kuko n’ubwo cyamaze kugeza ibifaru mu mihanda iri gucamo abigaragambya, ntikiratangira kubatambamira dore ko na bo bari kwigaragambya mu mahoro.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Myanmar yavuze ko ibyo igisirikare kiri gukora byo kurasa amazi ku bigaragambya bitandukanye n’amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye ku ikoreshwa ryayo.
Igisirikare cya Myanmar giherutse kunengwa cyane ku kibazo cy’abaturage bo mu bwoko bwa Rohingya, aho gishinjwa kubarasaho no kubasenyera utwabo, kikabatesha kugeza ubu bakaba babayeho nk’abatagira igihugu, aho bahungiye mu bihugu nka Bangladesh.
Icyo gihe Suu Kyi yashyigikiye ibikorwa bya gisirikare, avuga ko nta kibi bakoze n’ubwo ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga byagishinjaga gukorera Jenoside abaturage bo mu bwoko bwa Rohingya, ibintu Suu Kyi w’imyaka 75 yahakanye ndetse bikanduza isura ye nk’umuntu wari warahawe igihembo cyo guharanira amahoro cya ’Prix Nobel’ mu 1991