Imyaka ibaye itatu ishuri ryitkwa NKunduburezi ryo mu murenge wa Janja ho mu karere ka Gakenke rifunzwe kubera kudashobora kwishura amadeni ribereyemo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro RRA ,abakigemurira ibyo kurya ndetse n’abakozi bacyo muri rusange.
Iri shuli ryahagaristwe mu mwakaw’amashuli wa 2016 ubwo ubuyobozi bw’akarere bwaryandikiraga ibaruwa irihagarika ndetse inasaba abayobozi b’iryo shuli gushaka umwanya ubuyobozi bw’akarere bukarihuza n’abo rifit
iye amadeni mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo cy’imyenda ihanitse ishuli Nkunduburezi yarifitiye abatari bake nyamara abahagarariye iri shuli ntibagira icyo babikoraho.
Umunyamakuru wa rwandatribune.com ubwo yatemberaga kuri iryo shui yasanze inyubako zaryo zarashaje. Bamwe mu babyeyi bashinze iri shuli twaganiriye bavuze ko babajwe no kubona ishuli ryabo rimaze imyaka igera kuri itatu rifunze hamaze kuba indiri y’ibikoko n’inyamaswa nta kintu bemerewe kuhakorera kandi bajya kugira igitekerezo cyo kurishinga hari ikibzo cy’uko abana bomuri ako gace bat agiraga amashuli hafi.
Uyu yagize ati: “Mu cyahoze cyitwa bukonya abana baho nt ibagiraga amahirwe yo koherezwa mu mashuri dore ko ahagana muri za 1983 higaga umugabo hagasiba undi tubona bitazakomeza gutyo twigira inama yo gushinga ishuli ryo gufasha abana bacu none ubu twafunze imiryango.”
Aba babyeyi barasaba ko bakwemererwa gukora kugira ngo intego yabo igerweho ndetse banabone uko bishyura iyomyenda bafite.
Uyu yaguze atai: “Haje nine years basic education, na twelve years’ basic education turasaba ko ubuyobozi bw’akarere bwatwemerera tugakora kugira ngo tubone uko twishyura iyo imyenda turimo ndeste n’abana bacu bakomeze kubona aho kwiga hafi.”
Bamwe mu babyeyi barereraga muri iri shuli bavuga ko bahombye cyane kuko kwiga hafi kw’abana babo byafashaga kubakurikirana ndeste na bo bakiga biabagoye.
Bamwe mu banyeshuli nabo bavuga ko ingaruka zo gufunga ishuli Nkunduburezi zakomeje kubakurikirana noku bindi bigo bagiye kwigaho.
Uyu yagize ati:”Tujya dukenera ibyangombwa bigaragaza ko twize kuri iryo shuli tukabura aho twabibariza dore ko ikigo cyafunzwe tutarabona ibyangombwa byose.”
Bwana NZAMWITA Deogratias, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke avuga ko kuri iki kibazo ari ubuyobozi bw’ishuri bwakagombye kwicara bukagiha umurongo kuruta uko bafashe umwanzuro wokwigira bantibindeba.
Bwana Nzamwita avuga ko kugirango iri shuli rifunge bitatewe gusa n’imyenda ribereyemo abandi ahubwo ko n’abanyeshuri bari batangiye kugabanuka cyane aho bari bavuye kubanyeshuri 800 basigaye bagera munsi yijana ibintu byagaragazaga ko imikorere yaryoirimo gucumbagira .
Umuyobozi wa karer e akomeza abagira inama yo gushaka umushoramari wahagura kugirango babone uko bishyura uriya mwenda ungana na million magana abiri na cumi n’eshanu mugihe bo bavuga ko ntabushobozi bafite.
MASENGESHO Pierre celestin