Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bufaransa, mu Buholandi, mu Bubiligi, Suwede, Noruveje n’ahandi, ndetse bamwe muri bo bamara imyaka myinshi bihishe muri ibyo bihugu mu gihe hari n’abandi bidegembyaga bakibwira ko batazagezwa imbere y’ubutabera.
Hari impamvu nyinshi zari zihishe inyuma yabyo zirimo iza politiki, guhindura imyirondoro kuri bamwe ntibahite bamenyekana no kwihisha inyuma y’ikiswe opozosiyo bagaragaza ko ibyaha bya jenoside bashinjwa n’u Rwanda ntaho bihuriye n’ukuri ngo kuko biterwa n’uko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byatumye ibi Bihugu bisa n’ibitarashyize imbaraga mu kubata muri yombi.
N’ubwo ibi Bihugu byatinze kubata muri yombi, muri ibi bihe nyuma y’imyaka isaga 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi ishyizwe mu bikorwa bigaragara noneho ko bishobora kuba byiteguye kubata muri yombi bikababuranisha cyangwa bakohererezwa ubutabera bw’u Rwanda kubera akazi kamaze gukorwa n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda ko gushyira ahagaragara ibyaha ndengakamere byakozwe n’abo bantu bahoze muri EX FAR, Interahamwe na Leta y’abatabazi.
Nk’urugero ku Bafaransa impamvu ya Politiki yakunze gushingirwaho bigatuma uko ubutegetsi bwagiye busimburana kuva kuri Perezida Francois Mitterand kugeza kuri Francois Hollande, Abafaransa bakunze kwirengagiza ndetse batinda guta muri yombi Kabuga Felecian n’abandi bagenzi be bari bamaze imyaka uruhuri bahatuye, ariko ubu bikaba bigaragara ko na bo biteguye gutanga bamwe mu bamaze kubera Igihugu cyabo icyasha.
Ku butegetsi bwa Emmanuel Macron ibintu bisa n’ibyahindutse koko noneho bishobora kuba ari ikintu u Bufaransa bumaze gusobanukirwa mu rwego rwo gukomeza umubano wabo n’ u Rwanda, nyuma ya raporo Duclet yashyize hanze uruhare rw’ubutegetsi bwa Francois Mitterand n’ngabo z’Abafaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 .
Nyuma y’u Buholandi, u Bufaransa busa noneho n‘ubwiteguye guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru yizewe aturuka mu bunyamabanga bw’Umushinjacyaha Mukuru yemeza ko ubu hariho ibiganiro n’intumwa z’Igihugu cy’u Bufaransa bimeze nk’ibyahuje Umushinjacyaha mukuru Aimable Havugiyaremye n’intumwa y’Ubwami bw’u Buholandi mbere gato y’uko Maj. Pierre Claver Karangwa wahoze mu ngabo zatsinzwe (EX FAR) atabwa muri yombi akurikiranyweho uruhare aregwa muri Jenoside yakorewe abatutsi yakoreye muri Mugina ya Kamonyi.
Isano n’Abanazi
Hagati aho hari isano benshi babona iri hagati y’abambari ba Leta y’Abanazi yatsinzwe mu mwaka 1945 mu ntambara ya kabiri y’isi imaze gukora Jenoside y’Abayahudi bakingiwe ikibaba n’Ibihugu bya Amerika y’Amajyepfo bahungiyemo n’iy’ abo muri leta y’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze igihe bakingiwe ikibaba n’Ibihugu bitandukanye bahungiyemo.
Ibi bigaragazwa n’uburyo ibihugu nka Argentine, Chili na Brazil, bitashishikajwe no gutanga abaregwaga Jenoside y’Abayahudi babihungihemo kuko bari inzobere ibyo bihugu byari bikeneye mu nzego zabyo zari zikiyubaka (nk’inganda n’ubuvuzi kimwe nk’uko Abanyarwanda baregwa Jenoside Yakorewe Abatutsi nka Maj.Protais Mpiranyi (FAR) yakingiwe ikibaba bikomeye n’Ibihugu byamuhaye ubuhunzi hashingiwe ku bumenyi bwe mu gisirikari yakoresheje yigura. (https://bparlay.com/)
Ibihugu birimo u Bufaransa byakunze gukingira ikibaba bamwe mu ngabo zatsinzwe (Ex.Far) n’abanyapolitiki bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 kubera amabanga leta y’Ubufaransa yari ifitanye n’ubutegetsi bwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari n’ibindi Bihugu nk’u Bubiligi n’ibindi byamaze imyaka myinshi bidashishikajwe no guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye ku butaka bwabyo ku bw’ umutekano w’ayo mabanga.
Gusa ikigaragara ni uko ibi Bihugu ubu bisa n’byisubiyeho kuko ubu byatangiye guta muri yombi no kohereza abo bakekwaho ibyo byaha mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 28 bahatuye.
Ibi niko byagendekeye n’Abanazi bamaze imyaka myinshi bakingiwe ikibaba na bimwe mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo ariko nyuma bakagenda bafatwa urusorongo kugeza uwanyuma washakiswaga ari we Friedrich Karl Berger wari umwe mu barinzi b’Inkambi yicirwagamo Abayahudi yafatiwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Gashyantare ageze ku myaka 95 y’amavuko.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM