Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imibere ibihingwa byoherezwa mu Mahanga (NAEB) mu magambo ahinnye, gitangaza ko igihembwe cy’ihinga cya kawa kirimo kugana ku musozo uyu mwaka wa 2021 cyagenze neza kuko umusaruro wabaye mwiza nubwo wari mucye kandi n’igiciro kikaba cyarazamutse haba mu gihugu ndetse no ku isoko Mpuzamahanga ugereranyije n’umwaka ushize wa 2020.
Abahinzi ba kawa ndetse n’abibumbiye muma Koperative atandukanye mu gihugu bavuga ko bishimira ko uyu mwaka igiciro cya kawa cyikubye inshuro zigera kuri ebyiri aho cyavuye ku mafaranga 200 arenga kikagera ku mafaranga 400 ibintu bavuga ko aribwo bwa mbere bagurishije kawa ku giciro kimeze gitya kandi ibihugu cyari no mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Covid 19.
Bamwe mu bahinzi baganiriye na Rwandatribune bo mu murenge wa Minazi akarere ka Gakenke bibumbiye muri Koperative Abakundakawa Minazi bavuga ko uyu mwaka wabagendekeye neza kandi ko babashije kwikura mu bukene biturutse ku musaruro wabo wa kawa kuko babashije kuwuvanamo amafaranga menshi.
Munyanziza Francois Xavier ushinzwe ubwiza bwa kawa kuri Koperative ya Minazi avuga ko uyu mwaka umusaruro wabaye mwiza nubwo wabaye mucye gusa akaba yishimira ko igiciro cyazamutse kuko cyavuye ku mafaranga 250 kikagera hagati y’amafaranga 350 na 400.
Asaba NAEB kujya ikurikirana neza ibiciro biba byarashyizweho niba aribyo inganda ziguriraho abahinzi koko kugira ngo bigabanye ihangana ku isoko kuko hari inganda zizamura ibiciro zigamije guhombya izindi bityo bigakurura ihangana kandi bitari bikwiye.
Ugirashebuja Silas we avuga batangiye igiciro kiri hasi cyane ubu kikaba cyarazamutse ku buryo bugaragara akaba avuga ko ikawa imaze kugera ku rwego rushimishije.
Kuri we ngo ikawa imaze gutuma agura Moto agendaho mu buzima bwe bwa buri munsi, yahawe inka na Koperative kandi nawe akaba amaze koroza abandi banyamuryango bityo bakaba baramaze kwiteza imbere ku buryo bushimishije.
Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi ba Kawa ba Minazi Kagenza Antoine avuga ko kuba igiciro baguriyeho abahinzi cyarazamutse bo nka Koperative nta kibazo byabateye kuko n’ubundi Koperative ari iy’abahinzi bityo ko iyo umuhinzi yagurishije ikawa ye ku giciro cyiza akabasha kwiteza imbere nabo nka Koperative bibashimisha.
Abahinzi ba kawa muri rusange basaba NAEB kubahiriza gahunda ya Zoning ( imbibe z’aho uruganda rugomba kugarukira) kuko iyo uruganda rwarenze urubibi rugarukiraho aribyo bikurura ihangana hagati y’inganda za kawa.
Norbert Nyuzahayo