Umuhango w’ibiganiro byo gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, wagombaga gutangira kuwa 28 Ugushyingo ukaza gukerezwa n’uko hari abagombaga kwitabira bari batarahagera , bigiye gutangira uyu munsi kuko abari bakererewe mu nzira bose bamaze kuhagera.
Ibi biganiro biyobowe n’uwahoze ayoboye igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta bikaba byitabiriwe n’imitwe y’inyeshyamba igera kuri 47, imiryango itegamiye kuri Leta , sosiyete sivile, amashyirahamwe y’abagore ndetse n’abaturage baturutse muri Kivu y’amajyaruguru, Kivu y’amajyepho’ Maniema, Ituri ndetse na Tanganyika
Aba bose bitabiriye ibi biganiro biri kuba kunshuro ya 3 bikaba byaragombaga kuba kuwa 28 Ugushyingo , dore ko byanatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 28 nyine, byari biteganijwe koi bi biganiro bigomba kumara iminsi 6.
Uwaje ahagarariye DRC muri iyi gahunda, Serge Tshibangu, yahamagariye imitwe yitwaje intwaro yose iherereye i Nairobi kubahiriza gahunda yo guhagarika imirwano muri iki gihe ibiganiro biri kuba, ndetse gukomeza kuburyo Congo itazongera kumvikana mo urusaku rw’amasasu.
Umuhoza Yves