Nancy Pelosi yongeye kugaruka cyane mu binyamakuru nyuma yo gutsindira manda ya kane nk’ukuriye umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Amerika. Ni iyindi ntera mu myaka hafi 50 amaze muri politiki.
Mu gihe Kamala Harris ubu agiye kuba visi perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya Amerika, Pelosi ntabwo azakomeza kuba ari we mugore ukomeye cyane muri politiki ya Amerika.
Gusa uyu mugore w’imyaka 80 azagira uruhare rukomeye mu gutuma gahunda za perezida mushya zigerwaho.
Ugereranyije na manda ishize, Pelosi ubu ntabwo yatowe ku bwiganze busesuye kandi ubu agiye kuyobora inteko irimo ubwiganze bwagabanutse bw’abademokarate.
Abarepubulikani bamwita “San Francisco liberal” kubera kutaripfana mu kurwanya zimwe muri politiki zabo mu buryo bukomeye.Yakuriye mu muryango uba muri politiki ari umwana muto mu bana barindwi iwabo muri Baltimore muri leta ya Maryland aho se yari Mayor.
Pelosi yize muri kaminuza i Washington hafi y’iwabo ari naho yahuriye n’umugabo we Paul Pelosi ukora mu by’imari.Bimukiye i Manhattan, nyuma bimukira mu rundi ruhande rw’uwo mugabane i San Francisco aho Nancy yatangiye akora akazi ko mu rugo.
Yabyaye abana batanu – abakobwa bane n’umuhungu umwe – mu gihe cy’imyaka itandatu.
Mu 1976 nibwo yahuye na politiki, akoresha abantu bari baziranye n’umuryango we mu gufasha guverineri wa California Jerry Brown gutsinda muri leta ya Maryland ubwo yiyamamarizaga kuba perezida.
Nyuma yaje kuzamuka mu myanya mu ishyaka ry’abademokarate, amaherezo ararikurira maze anabona umwanya mu nteko ishinga amategeko mu 1988.
Ageze mu nteko naho ntiyatinze kuzamuka. Kuko yari ahagarariye umujyi ufite abaturage benshi, anashyira imbaraga mu bushakashatsi kuri SIDA.
Mu 2001, yatangiye kwiyamamariza imyanya y’ubutegetsi mu nteko ya Amerika.
Pelosi yabanje kugenza macye mu nkubiri yo gushaka kweguza Perezida wa Amerika.Ariko uko hakomeje kwiyongera amakuru ku bikorwa bya Trump na Ukraine, yaje guhaguruka avuga ko Trump yakoresheje nabi ubutegetsi mu buryo butakwirengagizwa.
Yarahagurutse ayobora ibikorwa byo kugerageza kweguza Trump. Ndetse ahangana na politiki ya Trump yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico.
Ubu, ubwiganze bw’abademokarate bwagabanutseho imyanya irenga 12 mu mutwe w’abadepite, BBC yatangaje ko iyi manda ishobora kuzagora cyane Pelosi.
Bagize bati: “Biramusaba ko mu matora yo kuwa kabiri abademokarate bagira ubwiganze muri sena, cyangwa se akareshya abarepubulikani bamwe badatsimbaraye ku mahame ya cyera bakajya bamushyigikira”.