Kuwa gatatu w’icyi cyumweru turimo imbere y’abayoboke b’ishyaka rye UPDS, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko ubwo yatangiraga manda ye ya mbere yo kuyobora DRC mu 2019, yari afite igihunga ndetse ko nta kizere yari afite cyo gukemura ibibazo bya DRC, yongera ho ko muri ibi bihe ikizere ari cyose.
Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko acyijya k’Ubutegetsi , yisanze agiye kuyobora igihugu gisa ni cyasenyutse ndetse kitabashaga kwigira.
Yongeyeho ko byose byari byarateguwe kugirango DRC ikomeze kuba igihugu cy’intege nke kandi kitabasha kwikemurira ibibazo(Kwigira) ariko uko igihe cyagiye gihita, yashizeho gahunda yise” Teritwari 145” nk’uburyo bwiza bwo kubaka DRC no kuyiteza imbera.
Yagize ati:” Byose byari byarateguwe kugirango DRC ihore ari igihugu cy’intege nke. Igihugu cyari cyarasubiye inyuma imyaka uruhuri ,ariko ubu murabona ko cyatabawe.
Ubwo najyaga k’Ubutegetsi, nisanze ngiye kuyobora igihugu cyasenyutse bituma ntangirana igihunga nta kizere na gike mfite .
Ariko ubu ,ikizere ni cyose nyuma yaho ntegetse ko hajyaho gahunda ya “Teritwari 145” aho twagiranye ubufatanye n’imishinga nka BCECO,PNUD n’iyindi kandi iyi ni imishinga izwi ku Isi yose mu kubaka ibikorwa remezo harimo n’ibyo twifuza nk’inyubako z’Ubutegetsi, amashuri,imihanda, ibigo nderabuzima .
Ikindi, n’uko 1,450.000.000 z’Amadorari y’Amerika zamaze gutegurwa kugirango tubashe kubigeraho aho buri Teritwari yagenewe 10.000.000 z’Amadorari y’Amerika”
Perezida Tshisekedi, yongeyeho ko ashaka kugira DRC igihugu kiyoboye ibindi ku mugabane w’Afurika ndetse gifite umwanya ushimishije ku Isi.
K’urundi ruhande ariko, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe barimo Martin Fayulu, Moise Katumbi n’abandi bavuga ko ari igipindi perezida Tshisekedi arimo gutera Abanyekongo ,kugirango bazamutorere kongera kuyobora indi manda mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Bakomeza bavuga ko kuva yajya k’Ubutegetsi ,ntacyo yabashije gukemura mu bibazo byose byugarije DRC kuko Abenegihugu bakibayeho mu bukene bukabije, ruswa, gusahura umutungo w’igihugu bigikomeje muri DRC, ndetse ko ikibazo cy’umutekano mucye cyarushijeho gukomera ,bityo ko atagomba kongera guhabwa indi manda ngo ayobore DRC.