Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda Dr, Frank Habineza yanenze uburyo itegeko ry’imisoro rishya risa n’aho ryagiriyeho leta kuruta uko ribera kandi rikarengera abaturage.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Kabiri, Frank Habineza yagaragaje uko iri tegeko rishya ry’umusoro rikandamiza abaturage, nkaho yavuze ko umuntu adashobora kwiyumvisha ukuntu umusoro yatangaga wikubye inshuro hafi 4 mu gihe ubukungu bw’igihugu n’abaturage muri rusange bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.
Abajijwe icyo yakoze nk’intumwa ya Rubanda mu nteko ishingamategeko, Dr, Frank Habineza yagaragaje ko ubwo ishyaka ahagarariye rya Democratic Green Party ryinjiraga mu nteko ryasanze itegeko ry’umusoro rwaratowe Yavuze ko yageragezje gusaba ko itegeko rishya ry’umusoro risubirwamo.
Yagize ati” Natanze umushinga w’itegeko usaba ko itegeko ry’umusoro ryo muri 2018 risubirwamo, bansaba kubanza gushaka aho amafaranga yavaga muri uwo musoro azava nkuko itegeko ribivuga, Kugeza n’ubu ndacyashaka aho ingengo y’imari yava ngo itegeko rivugururwe narahabuze”
Umuybozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane(Transparency International) Ishami ry’u Rwanda Ingabire Marie Immaculee nawe wari muri iki kiganiro yanenze bikomeye abagize inteko ishingamategeko, aho agaragaza ko batita ku bibazo by’abaturage bakorera, mu gutora amategeko abakandamiza cyane cyane iri ry’umusoro ku mutungo utimukanwa.
Yagize ati” Mperuka abagize inteko ishingamategeko babita intumwa za Rubanda, ubwo se niba aribo batora amategeko akandamiza uwo rubanda, ubwo bakwiye gushaka ukundi bitwa aho kwitwa intumwa za Rubanda”
Muri iki kiganiro kandi hari hatumiwe umuyozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukundu Rubangutsangabo Jean gusa ku munota wa nyuma ntiyigeze yitabira ubutumire.
Itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa rivuga ko ubutaka bwasoraga Fr 80 kuri metero kare buzajya busora amafaranga Magana atatu 300, igiciro gikubye hafi inshuri 4 ku cyari gisanzwe.
Habineza azanshake nzamuha igitekerezo cyaho amafaranga yava kandi bitagize uwo bibangamira