Kuva muri Gashyantare uyu mwaka Uburusiya bwinjiye muri Ukraine mu ntamba, bavuga ko yatewe no kwirinda, icyo bise ubushotoranyi bw’umuryango wo gutabarana mu burayi ndetse n’Amerika NATO.
Iyi mirwano yasize ibikorwa byo gushyigikira Ukraine mu bya gisirikare bigenda bikendera kuko ububiko bw’intwaro z’ibihugu byinshi mu bigize umuryango wo gutabarana uhuriwemo n’ibihugu by’u Burayi na Amerika, NATO bukendereye, bituma itabasha kubahiriza ibyo abanyepolitiki biyemeje mu gutera inkunga leta ya Kyiv.
Ubushobozi bw’ibihugu byinshi bwamaze kurangira nk’uko ikinyamakuru The New York Times cyabitangaje kuri iki Cyumweru, gihawe amakuru n’umwe mu bayobozi ba NATO. Nibura ibihugu 20 muri 30 bigize uyu muryango byamaze gushirirwa.
Ibihugu bike birimo u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani n’u Buholandi ni byo bigikanyakanya kuri iyo ngingo yo kubona intwaro zo guha Ukraine.
Uhereye igihe u Burusiya bwatangirije intambara muri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byakomeje gutanga za miliyari z’amadolari muri Ukraine, zigenewe ubufasha mu bya gisirikare.
Nibura agera kuri miliyari 40 z’amadolari amaze gutangwa kugeza ubu, akaba angana n’ingengo y’imari UBufaransa bugenera igisirikare buri mwaka.
Uwineza Adeline