Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina, yatangaje ko yizeye ko u Rwanda ruzafungura umubyeyi we ngo kuko Inteko ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America izarushyiraho igitutu kugeza rumurekuye.
Carine Kanimba wahamagajwe na Komisiyo ishinzwe iby’iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, kugira ngo ayihamirize ko u Rwanda rwamunetse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka Pegasus.
Uyu mukobwa yabwiye Ijwi rya America ko ku wa Gatatu tariki 27 Nyakanga yitabye iyi komisiyo akayihamiriza ko u Rwanda rwamwumvirije kuri iri koranabuhanga.
Yavuze ko yamenye bwa mbere ko anekwa muri Gashyantare umwaka ushize ubwo umuryango Amnesty International wabimumenyeshaga nyuma yuko ukoze iperereza ugasanga u Rwanda rushobora rukoresha iri koranabuhanga.
Gusa u Rwanda rwahakanye kuva cyera ko rudakoresha iri koranabuhanga mu kuneka kuko nta mpamvu yaryo dore ko rinahenze cyane.
Carine Kanimba yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, yemeye ibisobanuro bye kandi ikagaragaza ko itewe impungenge n’ibi ashinja u Rwanda ndetse ko amafaranga akoreshwa muri ubwo buryo arimo inkunga iki Gihugu kigenera u Rwanda.
Uyu mukobwa akunze kugaragaza ko umubyeyi we ari intwari ko nta kibi yakoze mu gihe bizwi neza ko ibikorwa bye by’umutwe wa MRCC-FLN byagize ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda bamwe ndetse barimo n’abamenewe amaraso mu bitero byagawe n’uyu mutwe wari uyobowe na Rusesabagina.
Carine Kanimba yongeye gushimangira ko umubyeyi we ari intungane ndetse ko iyi nteko yumvise ibisobanuro bye ku buryo yizeye ko igiye gukora ibishoboka byose ngo umubyeyi we arekurwe.
Yagize ati “Ntabwo tuzatakaza icyizere, tuzakomeza tumukorere kandi tuzi neza ko Leta ya Amarica yavuze ko Papa bamufunze mu buyo butemewe kandi na bo bazakomeza gushyira igitutu ku Rwanda kugeza igihe bamurekuye. Tuzi neza ko Papa azataha.”
RWANDATRIBUNE.COM
(Dayvigo)