Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahaye gasopo abakomeje kwijandika mu myigarambyo mu murwa mukuru Kampala, nyuma y’ifungwa ry’umukandida -perezida- Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wafunzwe ku munsi w’ejo hashize.
Mu butumwa Perezida Museveni yahaye abarwanashyaka ba National Resistance Movement(NRM) ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu majyaruguru y’igihugu, yavuze ko abigaragambya nibakomeza ibikorwa by’urugomo baraza kubona ibyo bashaka, anabasaba kwirengera ingaruka z’ibikorwa bigayitse bakomeje gukorera mu murwa mukuru Kampala.
Yagize ati” Abantu bakomeje kwibasira imyambaro abayoboke n’ibirango bya NRM mu murwa mukuru Kampala, ndagirango mbabwire ko binjiye mu gice cy’imirwano tuzi neza kandi tumazemo igihe kubarusha”
Chimp Reports dukesha iyi nkuru ivuga ko abatuye umurwa mukuru Kampala batewe impungenge z’uko Perezida Museveni ashobora kuba agiye Kongera ingufu z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya.Ibintu bishobora kongera umubare w’abagirwaho ingaruka n’iyi myigaragambyo yubuye ku munsi w’ejo.
Mu magambo ye bwite , Perezida Museveni yavuze ko bizwi neza ko ishyaka RNM ariryo riri inyuma y’ibirimo kubera mu gihugu, ari naho yasabye abigaragambya kugenza make, cyangwa bagahura n’uburakari bukomeye bwa NRM bamaze iminsi bavuga .
Yagize ati”Mu gitabo cya Matayo, Harimo inkuru Mama yakundaga kunsomera nkiri muto, ko igihe umuntu agukubise urushyi ku itama ry’ibumoso utega n’iry’iburyo agakubitaho!, Kuri njye ndaza gukoresha uburyo bunyuranye n’ubwo mbese nka bumwe Yezu yakoresheje yirukana abo yari asanze inzu y’Imana bayihinduye iguriro”
Imyigaragambyo aha muri Uganda yadutse kuwa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020 ubwo Polisi yataga muri yombi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gace ka Luuka.Bivugwa ko Bobi Wine n’abarwanashyaka ba NUP bari barenze ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko aho ibikorwa byo kwiyamamariza bibera hatagomba kurenza abantu 200 babyitabiriye.
Kuva iyi myigaragambyo yatangira abakandida 4 bakomeye nka Rtd Gen. Henry Tumukunde, Maj. Gen Mugisha Muntu, Patrick Amuriat na Katumba John (w’imyaka 24 y’amavuko) bahise bahagarika ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.
Polisi ikomeje guhangana n’abigaragambya ibarasamo imyuka iryana mu maso. Kugeza ubu Polisi ivuga ko abamaze kugwa muri iyi myigaragambyo begera kuri 5 mu gihe ibyinshi mu binyamakuru byandikirwa muri Uganda bivuga ko uyu mubare urenga cyane.
Ildephonse Dusabe