Mu kiganiro Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagiranye The Long Form with Sanny Ntayombya, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Congo ni yibeshya igatera u Rwanda izakirwa nk’umushyitsi kuko RDF ihora yoteguye.
Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe icyakorwa igihe amagambovya Peredzida Felix Tshisekedi yo gutera u Rwanda yayashyira mu ngiro.
Peredzida Tshisekedi yakunze kugaruka kuri aya magambo kenshi, yemeza ko agomba gutera u Rwanda ndetse kuwa 18 Ukuboza 2023, bwo yatangarije Abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.
Ndetse yagaragaje ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati “Ngiye guhuza imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko Itegeko Nshinga ribinyemerera, nyisabe uburenganzira bwo gutangaza intambara ku Rwanda. Ndabivuze kandi uyu munsi si ngombwa kohereza ingabo zo ku butaka, turi iwacu dufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali.”
Ibi Tshisekedi yabishingiye ku kuba ahamya ko Ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cye, zibinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ikirego u Rwanda rwamaganye, rusobanura ko rutakwivanga mu bibazo by’Abanyekongo.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Rwivanga, muri iki kiganiro na The Long Form with Sanny Ntayombya, yabajijwe uko byagenda mu gihe amagambo Tshisekedi avuga yayashyira mu bikorwa, asubiza ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda igihugu mu gihe cyaterwa.
Maze nawe asubiza sgira ati “Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye. Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”
DRC yakunze kugaragaza ko yifuza kurwana n’u Rwanda ndetse babibiba no mu baturage, ndetse bagerageza no guhohotera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bavuga ko Atari Abanye Congo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com