Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo kohereza bamwe mu bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu Burundi muri 2015, bagahita baruhungiramo, anavuga ko umubano w’Ibihugu byombi ubu wifashe neza.
Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, France 24 na RFI, cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022.
Abajijwe ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wamaze imyaka irindwi urimo igitotso, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ubu umubano wifashe neza.
Yagize ati “Kugeza ubu nta bimaze biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda, n’ibibazo bigisigaye, bizakemurwa hakoreshejwe inzira za dipolomasi.”
Ndayishimiye yavuze ko abayobozi ku mpande zombi bakomeje kuganira ndetse ko no mu cyumweru n’igice ba Guverineri b’Intara zikora ku mipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi bahuye bakaganira uko umubano warushaho kuba ntamakemwa.
U Burundi bwigeze kuvuga ko butazigera bwemera kubana n’u Rwanda rutabanje kohereza abagize uruhare muri Coup d’Etat yageragejwe gukorerwa Pierre Nkurunziza muri 2015.
Umunyamakuru yanabajije Ndayishimiye niba u Burundi bwaratuje bukarekera kuri abo bantu bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi, asubiza avuga ko iki kibazo na cyo kiri mu bikiri kuganirwaho.
Yagize ati “Dufite icyizere kuko turabona ko u Rwanda rufite ubushake mbere na mbere kuba bwaremeye ko ikibazo kiganirwaho.”
RWANDATRIBUNE.COM