Domitien Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi, avuga ko anenga uburyo ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bwifata mu kibazo bufitanye n’u Rwanda, bugakomeza kuvuga ko rubushotora aho gukemura ibibazo bufite.
U Burundi bukomeje guhura n’ibibazo bya politiki, byafashe indi ntera mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga manda yafashwe nk’inyuranyije n’Itegekonshinga, bifata indi ntera ubwo itsinda ry’abasirikare ryageragezaga guhirika ubutegetsi ariko uwo mugambi ukaburizwamo.
Ibi bibazo byashyizwe ku Rwanda, ndetse u Burundi bukomeza kuvuga ko U Rwanda ruri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero mu Burundi, bwo bukavuga ko bwatewe n’u Rwanda.
Mu kiganiro uwabaye Perezida w’U Burundi Domitien Ndayizeye yagiranye n’ikinyamakuru Iwacu, yavuze ko anenga imyifatire y’u Burundi muri iki kibazo.
Ndayizeye w’imyaka 68 wayoboye u Burundi kuva mu 2003 kugeza mu 2005, yasimbuye Buyoya nyuma yo kumubera Visi Perezida mu mezi 18, aguma muri izo nshingano kugeza asimbuwe na Nkurunziza muri Kanama 2005.
Yagize ati “birababaje kubona uburyo abayobozi bariho uyu munsi mu Burundi bafata ikibazo dufitanye n’umuturanyi wacu, usanga bihuta cyane, reba nk’uburyo urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD ruba ruri mu mihanda rutera hejuru mu mvugo zamagana u Rwanda cyangwa abarwanashyaka b’ubutegetsi bigaragambiriza ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, ibi bintu ntabwo bihesha icyubahiro igihugu cyacu na gato ahubwo bigaragaza ikibazo gihari.”
Ndayizeye yakomeje avuga ko ubusanzwe u Burundi bwakabaye busaba ibiganiro ku kibazo gihari, kigashakirwa umuti kikava mu nzira.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurirwa impunzi 73.327 z’Abarundi nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ribigaragaza.
Ndayizeye yanabajijwe ku itegeko riheruka gutorwa mu Burundi, rigena uduhimbazamusyi ku mukuru w’Igihugu nyuma yo gusoza imirimo ye, bihesha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza na Melchior Ndadaye guhabwa miliyari imwe y’amafaranga y’Amarundi n’inzu igezweho izubakwa aho bifuza.
Ni itegeko Ndayizeye avuga ko ritandukanya ibintu bibiri : icya mbere ni ukuba umuntu yaragiye ku butegetsi atowe n’abaturage cyangwa niba yaragiyeho ahiritse ubutegetsi.
Yagize ati “Ku bwanjye umukuru w’igihugu ntabwo akwiye gufatwaho umwanzuro hagendewe ku buryo yageze ku butegetsi ahubwo hakwiye kurebwa ibyo yakoze aburiho.”
Ibyo ngo biterwa n’uko umuntu ashobora kujya ku butegetsi atowe n’abaturage ku majwi atangaje, ariko akabupfusha ubusa ku buryo mu myaka itanu cyangwa icumi nta kintu gifatika yaba yarakoreye abaturage.
Nyuma yo gusoza inshingano ze, Ndayizeye asigaye akora ubucuruzi butandukanye. Gusa yakomeje no kuba hafi ya politiki, kuko mu biganiro byahuje Abarundi nyuma y’umwaka wa 2015, yabigizemo uruhare nk’umujyanama wa Benjamin Mkapa wari umuhuza.
NYUZAHAYO Norbert