Nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi Perezida Ndayishimiye yavuze ko ari Intare ko ntawe ushobora ku munyeganyeza.
Umukuru w’igihugu Gen.Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi kwirinda uburangazi ahubwo bagakora ku girango batazicwa n’inzara, uyu Mukuruw’igihugu yeruriye abafite inyota yo guhirika ubutegetsi bwe ko we nta wamubasha.
Gen.Ndayishimiye yagize ati”ndi Intare kandi iyo yigendera ntumenya ko ifite inzara ,ntumenya ko ifite imikaka, yewe ntu namenya ko izi kurwana niyompamvu uyibeshyeho wese imurya.
Ayo magambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye aje ashimangira ,aya Ministiri w’umutekano mu gihugu wavuze ko mu Burundi hatekanye ko ntanzu irimo gushya ,ibi byose bikaba byaratewe n’amakuru yari amaze iminsi yerekana ko muri icyo gihugu hashobora kuba coup d’etat biturutse k’ubwunvikane buke bwa Perezida Ndayishimiye n’Umugaba mukuru w’ingabo Gen.Prime Niyongabo.
Mwizerwa Ally