RIB yatangaje ko yataye muri yombi Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana .
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje aya amakuru runatangaza ko yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Werurwe 2022.
n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”
Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.
Uyu mukobwa avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha ndetse icyo gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.
Ndimbati yubatse izina muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava.