Nyuma y’imvururu zitandukanye zagiye ziba hagati y’amoko yo mu bice by’i Murenge, cyane cyane Ndondo ya Bijombo na Rurambo byo muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’amajyepfo, hongeye gutegurwa ibiganiro byo guhuza amoko yose aturiye aka karere, inama igomba kubera i Masango.
Ibi biganiro byateguwe ngo bigomba kubera mu gace ka Masango, agace kari karabaye isibaniro kuri aya moko, dore ko ubusanzwe ariho bahitaga bahurira iyo imirwano yatangiraga.
Ibyo biganiro bizongera kuba kuwa 08 Ukuboza 2023, bikazabera muri Localité Masango, Grupema ya Bijombo. Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu Minembwe ibitangaza, ngo biriya biganiro bizaba bigamije gushakira akarere k’imisozi miremire y’i Mulenge Amahoro.
Ni ibiganiro biteganijwe ko bizitabirwa n’amoko arimo Abanyamulenge, Ababembe, Abanyindu, Abavira n’Abapfulero
Bamwe mu bateguye ibi biganiro batangaza ko Intego nyamukuru y’ibi biganiro ari ugushakira hamwe amahoro y’akarere n’amoko aturiye grupema ya Bijombo ndetse bakarebera hamwe aho igikorwa cyo kugarukana amahoro kigeze.
Tubibutseko izi gahunda z’ibiganiro arizo zatumye akarere ka Bijombo gatera intambwe mubijyanye no kugarura amahoro, aha twavuga nko kurema kw’amasoko yari yarafunze , ndetse no kongera gusubiza abashumba inzuri zabo bari barambuwe ndetse n’amatungo yabo.
Bikaba byavuzwe ko ibiganiro bizayoborwa n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ( FARDC) hamwe n’ingabo z’u Burundi ( FNDB) zihuriye mucyiswe TAFOC.
Ibyo biganiro kandi bizitabirwa n’abatware b’Amoko yose aturiye grupema ya Bijombo duhereye ku muyobozi wa Grupema ya Bijombo bwana RWIGINA Rwizihirwa n’abandi benshi bazaza bamuherekeje.
Iki gikorwa kikaba kimaze gufata intambwe igaragara ku buryo buri wese abona umusaruro ufatika wavuye muri ibi bikorwa akishima
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com