Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, n’Ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier yasabye urubyiruko kwamagana icyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda, by’umwihariko bagahangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashijije imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru.
Ni ubutumwa yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye Itorero ry’Urungano ririmo kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti“Ikerekezo k’Igihugu mu Iterambere, n’Umwihariko w’Urubyiruko n’Abanyarwanda baba mu mahanga”.
Itorero ry’Urungano ni Ihuriro ry’Urubyiruko ruva mu byiciro bitandukanye rusangiye intego yo gukomeza gushimangira Indangagaciro na Kirazira z’Umuco Nyarwanda ndetse no guhitamo ibibereye u Rwanda hubakiwe ku mateka. Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’Urubyiruko ruba mu Gihugu no mu mahanga bose hamwe bakaba ari 500.
Mu kiganiro Amb. Nduhungirehe yabagejejeho, yagarutse ku mateka y’u Rwanda ajyanye n’ububanyi n’amahanga ndetse na Diaspora mbere y’umwaka wa 1994, agaragaza uko Abanyarwanda babaga mu mahanga n’abahunze, bambuwe ubunyarwanda, ibyo ahamya ko ari rimwe mu makosa Leta yakoze icyo gihe.
Yisunze ingingo z’Itegeko Nshinga Amb. Nduhungirehe yasobanuye ko Leta y’ubumwe yakosoye amakosa yose yamburaga cyangwa yasumbanishaga Abanyarwanda baba ababa mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga.
Yagaragaje ko nta munyarwanda ushobora kuvutswa ubwenegihugu, ndetse ko umunyarwanda yemerewe ubwenegihugu burenze bumwe kandi ko yemerewe no gutura aho ashaka ku Isi hose. Yakomeje asobanura ko aya mavugurura yakozwe ari yo akomokaho gahunda zirimo ‘Rwanda Day’ n’izindi.
Ikinyamakuru imvahonshya cyanditse ko Amb. Nduhungirehe yasabye abaje mu itorero baturutse mu mahanga gukora ibishoboka byose bagahaha ubumenyi bwinshi, kuko gahunda y’igihugu ari ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi ibyo bikaba bitagerwaho urubyiruko rutabyumvise neza ndetse ngo rubiharanire.
Yagize ati “Turabasaba gushaka ubumenyi, aho muri hose mwige mugire impamyabumenyi zishoboka kuko u Rwanda ni igihugu dushaka ko cyubakira ubukungu ku bumenyi kandi ni mwe muzabigiramo uruhare.”
N’ubwo umunyarwanda wese asabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishamikiyeho, Amb. Nduhungirehe yashishikarije urubyiruko ruba mu mahanga by’umwihariko guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashijije imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru.
Yabibukije kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari imbuto z’imiyoborere mibi u Rwanda rwagize, yigishaga abaturage amacakubiri kugeza no ku rwego rw’uko abana bayigishwaga mu mashuri.
Yabasabye guhaguruka bakarwanya icyasenya ubumwe Abanyarwanda ubu bafite kuko ari bwo shingiro ry’ibyiza byose igihugu kimaze kugeraho mu myaka 25 ishize.
Ati “Ikishe uru Rwanda kikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko Leta zariho zigishije amacakubiri kugeza no mu mashuri, ubu Abanyarwanda bunze ubumwe muharanire ko ntacyabusenya.”
Uru rubyiruko rwitabiriye Itorero ry’Urungano kandi rwanaganirijwe kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1) n’uruhare urubyiruko rwitezweho muri iyi gahunda, cyatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bigenimana Emmanuel.
Yabwiye uru rubyiruko ko iyi gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere idashobora kugerwaho mu gihe urubyiruko rutayishyizemo imbaraga, na cyane ko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda.
Yakomeje agira ati “Urubyiruko ni mwe mugize igice kinini cy’Abanyarwanda hafi 70%, bisobanuye ko ntacyo Leta yashaka kugeraho mu kerekezo cyayo atari mwe imishinga yose yubakiyeho.”
Nawe yakomoje ku macakubiri nka kimwe mu bisenya igihugu ndetse bigakoma mu nkokora gahunda z’iterambere igihugu kiba cyarihaye. Ikindi yasabye urubyiruko kurwanya rwivuye inyuma ni ruswa, kuko imunga ubukungu bw’igihugu ndetse ikonona imitangire ya serivise.
Yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora gukirira mu gihugu kimakaje ruswa cyangwa kirimo amacakubiri, murasabwa guhangana n’ibi bibazo kugira ngo mubashe kubaka iki Gihugu.”
Uretse ibiganiro bijyanye na gahunda za Leta, urubyiruko rwitabiriye Itorero ry’Urungano ku wa 14 Ukuboza 2019, rwanagize amahirwe yo kuganirizwa n’urubyiruko bagenzi babo biteje imbere, maze babasangiza ku bitekerezo byabafashije kugera aho bageze ubu.
Muri urwo rubyiruko rwatanze ibiganiro harimo rwiyemezamirimo Twahirwa Dieudonné (Diego) washinze ikompanyi yitwa Gashora Farms ihinga ikanongerera agaciro urusenda.
Uyu Twahirwa ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bameze kugera ku iterambere rifatika kuko iyi kompanyi ye iherutse gusinyana n’ikigo Kai Jiang Xian zi Wei Food Factory, kijyana ibicuruzwa mu Bushinwa, amasezerano ya miriyoni ebyiri z’amadorari yo kohereza muri icyo gihugu urusenda rutunganyije.
Mu kiganiro yahaye urubyiruko ruri mu itorero, we yarukanguriye gukurikiranira hafi gahunda zitandukanye Leta ishyiraho, kuko ziba zikubiyemo amahirwe menshi y’iterambere bashobora kubyaza umusaruro bakiteza imbere nk’uko nawe yabigenje.
Yagize ati “Mbasabye gukurikirana gahunda za Leta zose kugira ngo mumenye amahirwe mwashyiriweho, mukorane n’ibigo by’imari ni byo bizabafasha mu iterambere ryanyu, kuko natwe ni byo byadufashije.”
Muri ibi biganiro, abatozwa bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku cyarushaho guteza imbere u Rwanda. Abafashe ijambo bahuriza ku kuba bazakora ibishoboka byose kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu no gukumira icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, ari nabwo shingiro ry’iterambere igihugu kigezeho. (punandjokes.com)
Umuhanzi Patrick Nyamitali uri mu bitabiriye Itorero ry’urungano aturutse muri Kenya, we yasabye urubyiruko bagenzi be muri rusange kugira umuco wo gusoma ibitabo kugira ngo bacengerwe n’amateka y’Igihugu kandi na bo bayandike.
Ibyiciro 3 bimaze gutozwa mu Itorero ry’Urungano byatorejwemo urubyiruko 1906 barimo abo mu gihugu imbere 1630 n’ababa mu mahanga 276. Izi ntore zahawe umwanya wo kuganira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ubunyarwanda.
HABUMUGISHA Faraji