Nyuma yuko komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) itangaje ko isubitse amatora yo gutora abayobozi b’uturere birukanywe yari kuba kuwa 11 Kanama 2023, iyi komisiyo yasohoye itangazo rimenyesha Abanyarwanda igihe amatora yo kuzuza komite nyobozi mu nzego zibanze azabera.
Mu itangazo dukesha komisiyo y’igihugu y’amatora rivuga ko ku wa 28 Ukwakira 2023 nyuma y’umuganda rusange hazakorwa amatora ku rwego rw’umudugudu, iryo tangazo rikomeza rivuga ko abanyarwanda bamenyeshwa ko hateganyijwe n’amatora yo gusimbuza abayobozi bari baratowe mu nama njyanama na komite nyobozi z’uturere nindi myanya mu nzego zibanze batakiri mu myanya bari batorewe kubera impamvu zitandukanye.
Mu bihe bishize hagiye hagaragara amatangazo atandukanye aturuka ku nzego z’imiyoborere y’igihugu yirukana n’ayeguza abayobozi batandukanye mu nzego zitandukanye z’imiyoborere y’igihugu.
Rwandatribune.com yifuje kwibutsa abasomyi bayo uturere tutagifite abayobozi bari batowe n’abaturage mu matora yo muri 2021 no kubibutsa impamvu zagiye zituma batarangiza inshingano bari bararahiriye.
Duhereye mu ntara y’iburengerazuba, Akarere ka Rubavu nta muyobozi w’Akarere uhari kuko uwakayoboraga Kambogo Ildephonse yegujwe n’inama njyanama kubera kutuzuza inshingano ze mu bihe bisanzwe no mu bihe by’ibiza byibasiye aka karere.
Iyo uzamutse haruguru gato ukagera mu karere ka Rutsiro ho nta nama njyanama y’Akarere ihari ndetse na komite nyobozi kuko yo n’inama njyanama y’Akarere byasheshwe na perezida wa repuburika kubera ko ubuyobozi bw’akarere bwateshutse ku nshingano zabo.
Akarere ka Nyamasheke nta muyobozi w’Akarere gafite kuko uwariho Mukamasabo Apolonie yegujwe n’inama njyanama y’Akarere ashinjwa imyitwarire mibi n’imikorere idahwitse mu kazi yari ashinzwe.
Akarere ka Karongi nta muyobozi w’Akarere gafite kuko uwakayoboraga Mukarutesi Vestine yegujwe n’inama njyanama kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye, kudashyira mu bikorwa ibyemezo by’inama njyanama ndetse no kutemera kugirwa inama.
Twinjiye mu ntara y’Amajyaruguru hari abayobozi birukanywe muri iyo ntara biturutse ku cyiswe dosiye y’Abakono.
Mu karere ka Musanze nta komite nyobozi y’Akarere gafite kuko uwari umuyobozi w’Akarere, Ramuli Janvier na Visi Meya wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle birukanywe na perezida wa repuburika kubera kunanirwa gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.
Naho Visi Meya w’ako karere wari ushinzwe iterambere ry’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe yeguye k’ubushake kubera kwitabira umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wabereyer mu karere ke Kandi ashinjwa n’abaturage kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Akarere ka Gakenke uwahoze ari umuyobozi w’Akarere Nizeyimana JMV yirukanywe na perezida wa repuburika azira kudasigasira ubumwe bw’abanyarwanda (dosiye y’Abakono).
Akarere ka Burera nta muyobozi gafite kuko uwari umuyobozi wako Uwanyirigira Chantal yirukanywe na perezida wa repuburika azira kudasigasira ubumwe bw’abanyarwanda (dosiye y’Abakono).
Reka twinjire mu karere ka Gicumbi nako nta muyobozi gafite kuko uwakayoboraga Nzabonimpa Emmanuel yahinduriwe inshingano na perezida wa repuburika agirwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’intara y’Amajyaruguru.
Tuvuye mu ntara y’amajyaruguru twinjire mu ntara y’iburasirazuba, duhereye mu karere ka Rwamagana nta Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage gafite kuko uwari kuri uwo mwanya Nyirabihogo Jeanne D’arc yirukanywe n’inama njyanama, kuko yari akurikiranywe n’inkiko ku kibazo gifitanye isano n’iyubakwa ry’umudugudu uzwi nk’urukumbuzi Real estate uherereye mu murenge wa Kinyinya uzwi ku izina rya Dubai.
Kugera dukora iyi nkuru uturere tutari dufite ubuyobozi ni utwo twabashije kumenya tugize utundi tumenya tuzabibamenyesha.
Abaturage bakunze kugaragaza ko abayobozi birukanywe bakaneguzwa, icyita rusange ari ukutuzuza neza inshingano basezeranye mu ndahiro barahiye mbere yo gutangira inshingano, Kandi bakunze kunenga uburyo ubuyobozi bw’uturere bujyaho.
Aya matora agiye kuba mu gihe Abanyarwanda bitegura gutora Ababaserukira mu Nteko Ishinga Amategeko ( umutwe w’ Abadepite) ndetse no kwitorera umukuru w’igihugu .
Mucunguzi Obed & Niyonkuru Florentine